RFL
Kigali

Asinah uvuga ko yakoranye indirimbo na Bruce Melodie yamushinje ubuhemu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2019 20:58
2


Umuhanzikazi Asinah Erra wubakiye ku njyana ya Dancehall [Bad Girl], yatangaje ko yahawe amakuru na Producer Runtinz wo muri Nigeria ko Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yikubiye indirimbo bari bakoranye ndetse ko amajwi ye yakuwemo.



INYARWANDA, ifite ijwi rya Producer Runtinz wo muri Nigeria abwira Assinah ko atazi uko yakira inkuru y’uko ibyo yaririmbye mu ndirimbo yakoranye na Bruce Melodie byakuwemo.

Producer Runtinz avuga ko indirimbo yayikoze ikarangira yumva ko igihe kigeze cyo kujya ku isoko ariko ngo umunsi umwe yakiriye telefoni ya Bruce Melodie amusaba gukura mu ndirimbo amajwi ya Assinah, ku mpamvu nawe atazi neza.

Ati “…Ni ku mpamvu nanjye ntazi neza wenda wasanga ari ize bwite, sinzi. Ntabwo nzi neza icyabaye hagati yanyu, sinzi pe. Yakomeje guhatiriza (Bruce Melodie) ansaba ko nakuramo ijwi ryawe na n'ubu sinzi impamvu yansabye ko nkuramo ijwi ryawe.”

Yavuze ko muri Mutarama 2020 azaba ari mu Rwanda, yifuriza Assinah kugira ibihe byiza no kugira umutima ukomeye nyuma y’uko amajwi ye asibwe mu ndirimbo yari yakoranye na Bruce Melodie.

Asinah yabwiye INYARWANDA, ko ubwo we na Bruce Melodie baheruka muri Tanzania, umushinga w’indirimbo bahuriyemo wari wararangiye. Avuga ko bombi batekerezaga gukora amashusho yayo ari uko Bruce Melodie asoje ibyo yakoreraga muri Tanzania.

Yavuze ko yaririmbye Igiswahili cyinshi muri iyi ndirimbo ndetse ko yifuzaga ko iyi ndirimbo yahabwa izina ritari iry’ikinyarwanda n’ubwo Bruce Melodie we atabikozwaga.

Asinah avuga ko ku mushinga w’iyi ndirimbo ari we watanze amafaranga menshi kurusha ayo Bruce Melodie yatanze. Kugeza ubu ngo ntazi impamvu Bruce Melodie yasabye ko amajwi ye akurwa mu ndirimbo.

Yanavuze ko ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 10 Ukuboza 2019, yahamagaye kuri telefoni Bruce Melodie agira ngo amusabe ibisobanuro amubwira ko ari mu ifatwa ry’amashusho ko baza kuvugana ariko ngo yongeye kumuhamagara, ntiyamubona kuri telefoni.

Yagize ati “…Kugeza ubu ntabwo ndavugana na Bruce Melodie ngo twumvikane neza icyabaye. Niba ari ibihuha cyangwa se nanjye ubwo ntabwo mbizi.

“Twigeze kuvugana ambwira ko ari mu ifatwa ry’amashusho ariko ikintu cyandakaje n’uko nyuma y’aho atongeye kunyitaba; ubwo bivuze ko wenda bishobora kuba ari byo kuva na Producer yabinyibwiriye.”

Asinah ngo yizeye ko Producer atamubeshya ashingiye ku kuba umushinga w’indirimbo ye na Bruce Melodie barawutangiye bari kumwe i Kigali. Avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yagombaga gukorwa na Producer wo muri Tanzania.

Indirimbo ‘Kungola’ Bruce Melodie yakoranye na Sunny yabanje kurikoroza mu itangazamakuru. Sunny yamushinjaga ko yatambamiye umushinga w’iyi ndirimbo kugeza n’ubwo amajwi na video abyikubiye.

Ni inkuru ariko benshi bahuzaga no gushaka ko iyi ndirimbo ivugwa cyane mbere y’uko isohoka. Sunny we yarenzagaho ko yayitanzeho amafaranga menshi ndetse akanishyura Bruce Melodie kugira ngo bayikorane.

Umuhate wa INYARWANDA wo kuvugana na Bruce Melodie kuri iki kibazo ntacyo wagezeho.

Asinah na Bruce Melodie muri studio mu ifatwa ry'amajwi y'indirimbo bari batangiye gukorana

Asinah avuga ko atazi impamvu Bruce Melodie yasabye ko ibyo yaririmbye bikurwa mu ndirimbo

Muri Nzeri 2019, Bruce Melodie yajyanye na Asinah muri Tanzania amufasha mu mishinga y'indirimbo yahakoreye

Producer Runtinz wo muri Nigeria ni we wakoze indirimbo ya Asinah na Bruce Melodie





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dsp4 years ago
    Ariko Melody ashobora kuba adashobotse cg se ari uku musebya
  • Didros4 years ago
    Arko Bruce bishoboka ko ushobora kuba ugora abo mukorana indirimbo wowe wumva bitagayitse kweri? Kd biba kub'abakobwa gusa.kuki ntamuhungu muragirana ikibazo? Ukuntu wowe na Asinah mbemera sha bishoboke kuba udashobotse kbsa





Inyarwanda BACKGROUND