RFL
Kigali

Asinah wagiye Uganda bucece yatunguranye agaragara aririmba mu kabyiniro gakomeye i Kampala –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2019 13:02
0


Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hahererekanywaga amafoto ya Asinah Erra yicaye mu ndege abenshi bibaza aho uyu muhanzikazi yari agiye. Nyuma y’amasaha make cyane uyu muhanzikazi yatunguranye asubiza abibazaga aho yari ari ashyira hanze amashusho ari kuririmbira muri kamwe mu tubyiniro dukomeye mu mujyi wa Kampala.



Uyu muhanzikazi mu mpera z’icyumweru turangije nibwo yafashe rutemikerere ashyira hanze ifoto yicaye mu ndege, iyi foto ye yavuzweho menshi cyane ko ku mbuga nkoranyambaa benshi bibazaga aho agiye nibyo agiyemo. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Asinah yabwiye umunyamakuru ko yagiye muri Uganda muri gahunda z’umuryango ariko nanone nk’umuhanzi akaba atavayo ntacyo akoze ku muziki we.

REBA HANO UBWO ASINAH ERRA YARIRIMBIRAGA MURI KAMWE MUTUBYINIRO DUKOMEYE MURI UGANDA

Asinah

Asinah mu kabyiniro ka Governor mu mujyi wa Kampala

Aha yabajijwe niba mu by’ukuri yari yatumiwemu gitaramo muri Uganda agira ati “ Hoya, ntawo natumiwe ahubwo ni uko ubwo nageraga muri Uganda nasohokanye n’inshuti zanjye bityo igihe nari mu kabyiniro baza kumenya ko hari umuhanzi w’umunyarwandakazi uhari bansaba kubanyurizaho gake. Ni uko nagiye imbere kwa Dj ndirimbaho indirimbo imwe nisubirira muri gahunda zanjye.”

Asinah

Asinah yari yerekeje muri Uganda bucece

Asinah Erra yatangarije umunyamakuru ko yashimishijwe no kubona bamubona mu kabyiniro bagahita bamuha icyo cyubahiro kandi ari umwe mu bahanzi batangiye umuziki vuba mu Rwanda aha akaba ahamya ko imbaraga yakoresheje atangira umuziki arizo zitangiye kumubyarira umusaruro. Uyu muhanzikazi yatangaje ko muri Uganda afiteyo iminsi mike cyane cyane ko hari abantu bo mu muryango we yari yagiye gusura ariko kandi akaba ari no kureba niba hari igikorwa cya muzika yakorera muri iki gihugu.  

Twibukiranye ko Asinah Erra ari umwe mu bahanzikazi bari guhatanira igihembo cy’umugore wakoze cyane mu muziki wo mu Rwanda mu bihembo bya SALAX AWARDS byitezwe gutangwa tariki 29 Werurwe 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND