RFL
Kigali

Amerika: Igitaramo Benewacu Comedy Tour cyasusurukije benshi

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:16/12/2019 19:10
0


Kuri uyu wa Gatandatu hari hatahiwe umujyi wa Austin Texas, mu gitaramo cy'urwenya 'Benewacu Comedy Tour' kizenguruka Leta Zunze Ubumwe Amerika gitegurwa n'umunyarwenya Ramjaane.



Iki gitaramo cyatangiye saa Kmi n'ebyiri z'umugoroba (6pm). Cyabereye mu nyubako ya Braker Event Center muri Leta ya Texas, cyitabirwa n'abantu batandukanye kandi benshi nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Ramnjaane. Ramjaane yasekeje abitabiriye iki gitaramo akora urwenya mu ndimi ebyiri ari zo; Ikinyarwanda n'icyongereza.


Kamichi yashimishije abitabiriye iki gitaramo abakumbuza za ndirimbo ze zose zirimo Ifirimbi ya nyuma, Aho ruzingiye, My Karabo , Zoubeda ndetse n'izindi nyinshi.


Ally Soudy ni we wayoboye iki gitaramo kitabiriwe n'abanyarwanda, abarundi, aba kongomani ndetse n'abanyamerika. Iki gitaramo cyagaragayemo kandi abandi bahanzi b'abanyarwanda barimo Rukundo Bruce waje aturutse muri Atlanta Georgia ndetse na Ice Stone waturutse muri San Antonio. 

Ramjaane yatangarije INYARWANDA ko afite gahunda yo gukomereza ibi bitaramo mu yindi mijyi irimo Phoenix Arizona, Grandrapid Michgan, Houston Texas, Dayton Ohio ndetse n'ahandi.


Ramjaane yasekeje abitabiriye igitaramo cye bataha imbavu zibarya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND