RFL
Kigali

Avugwa i Burayi: Jesus Gabriel wa Arsenal aravugwa muri Alabie Soaudite, Thomas Tuchel we arahwihwiswa i Manchester

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/05/2024 19:25
0


Arsenal itantuzwe n'umusaruro wa rutahizamu Jesus Gabriel izamushyira ku isoko mu mpeshyi, naho Thomas Tuchel we biravugwa ko ari umukandida mwiza wo gusimbura Eric Ten Hag muri Manchester United.



Football Insider yongeye kuvuga kuri Arsenal na rutahizamu wayo ukomoka muri Brazil, Jesus Gabriel, yandika ko Arsenal ikomeje kwifuza ko andi makipe yatangira gutekereza kuri uyu rutahizamu. Mu gihe Jesus Gabriel yabona indi kipe imwifuza, Arsenal ishobora kutazashyiramo amananiza, kubera ko ishaka gutandukana nawe.

Express yagarutse kuri Jesus Gabriel wa Arsenal, yandika ko amakipe yo muri Alabie Soaudite, ariyo ashobora kwegukana uyu rutahizamu ukomoka muri Brazil, ndetse hakaniyongeraho umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati Thomas Partey.

Football Insider nanone ifite inkuru ivuga ko Thomas Tuchel witeguye gutandukana na Bayern Munich, mu gihe yaba nta kazi agifite ngo yaba ari umukandida mwiza wo gusimbura Eric Ten Hag utoza Manchester United.

The Mirror ya yanditse kuri Rutahizamu wa Newcastle United Callum Wilson, ivuga ko uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza, azaba ari ku isoko, kuburyo ikipe izamwifuza ishobora kumwegukana.

Sky Sports yo mu Budage yanditse Brussia Dortmund ishaka kugumana Umwongereza yatijwe na Manchester United, Jadon Sancho. Sky Sports yandikira mu Budage, yakomeje ivuga ko nubwo Brussia Dortmund yifuza kugumana Jadon Sancho, ngo Manchester United yo ntabwo ibikozwa kubera ko ishaka kwisubiza umukinnyi wayo.

Give me sports yavuze ko Manchester United yiteguye kwakira Miliyoni 200£. Miliyoni 100 ngo yiteguye kuzigurishamo Jadon Sancho uri muri Brussia Dortmund, n'izindi ikazigurishamo Mason Greenwood uri muri Getafe muri Esipanye.

Manchester Evining nayo yagarutse kuri Jadon Sancho, ivuga ko Manchester United ishaka kumugarura, nyuma y'uko yatijwe muri Brussia Dortmund, ubu Akaba yarazamuye urwego rw'imikinire.

AS yo muri Esipanye, yanditse ko Aston Villa yo mu Bwongereza yiteguye kugura myugariro wa Atletco Madrid Mario Hermoso.

Caliciomercato yo mu Butaliyani yavuze ko AC Milan yifuza Umunya Canada ukinira ikipe ya Lille mu Bufaransa, Jonathan David.


Rutahizamu wa Arsenal Jesus Gabriel ashobora kuzajya muri Alabie Soaudite, nyuma y'uko imbaraga zisa naho ziri kumushyiramo


Biravugwa ko Thomas Tuchel utoza Bayern Munich ari umukandida mwiza wo gusimbura Eric Ten Hag utoza Manchester United 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND