Ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w'iburayi, byatangiye kwandika ko Manchester United izatandukana n'umutoza wayo Eric Ten Hag ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.
Football Insider yanditse ko Manchester United igomba kwirukana umutoza wayo Eric Ten Hag, nyuma y'uko umusaruro we usigaye ukennye cyane.
Iyi nkuru ya Football Insider ije ivuguruza iyo bakoze mu cyumweru gishize ivuga ko United izihanganira Ten Hag ikamuha igihe, ariko ngo ibitekerezo by'abayobozi ba Manchester United byahindutse nyuma y'uko ikipe yandagajwe na Crystal Palace ikayitsinda ibitego bine ku busa.
Telegraph yaguze ko Thomas Tuchel utoza Bayern Munich, yiteguye kuganira na Manchester United, akaba ari we uzasimbura Ten Hag ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye, mu gihe kandi Manchester United nayo yaba ifashe umwanzuro wo gutandukana na Ten Hag.
Inews yanditse ko umutoza wa Sporting Lisbon na Graham Potter watoje Chelsea na Brighton ngo aba bagabo nabo ni abakandida bahabwa amahirwe yo kujya gusimbura Eric Ten Hag utoza Manchester United, kugeza ubu akaba ari mu batoza bicaye ku ntebe ishyushye.
FootMercato nayo yagarutse ku mutoza uhabwa amahirwe yo kwegukana umyanya wo gusimbura Eric Ten Hag kuri Old Trafford, igaruka kuri Gareth Southgate utoza ikipe y'igihugu y'u Bwongereza. Si ubwa mbere Gareth Southgate avuzwe ko yasimbura Ten Hag muri Manchester United, kubera ko no muri Mata Ikinyamakuru The Guardian cyakoze iyo nkuru.
Manchester Evining yanditse ko José Mourinho uherutse kwirukanwa na AS Roma muri Mutarama, ngo uyu mugabo ukomoka muri Portugal arifuza kugaruka muri Manchester United, ikipe yavuyemo yirukanwe, gusa Manchester United yo nta gahunda ifite yo kumuganiriza.
90Min yanditse ko umunya Portugal kabuhariwe ukinira Manchester City mu kibuga hagati, Bernardo Silva, nyuma y'imikino ya Euro izabera mu Budage, uyu mukinnyi ashobora kuzatandukana na Manchester City akajya muri FC Barcelona.
TBR Football yavuze ko amakipe akomeye kandi atandukanye, mu mpeshyi yiteguye guhanganira umusore wa Rennes ukomoka mu Bufaransa, Desire Doue. Amakipe amwifuza ni Brussia Dortmund, Manchester United, FC Barcelona na Arsenal.
Radio Marca na Mundo Deportivo muri Esipanye, byatangaje ko FC Barcelona yiteguye gukurikirana ibikubiye mu masezerano Mason Greenwood afitanye na Manchester United. FC Barcelona ifite gahunda yo kwegukana uyu mukinnyi, nyuma y'uko ari kwitwara neza muri Getafe yatijwemo.
Mundo Deportivo kandi ifite indi nkuru ivuga ko amakipe akomeye azarwanira myugariro wa FC Barcelona, Jules Kounde, mu mpeshyi, ayo makipe amwifuza ni Newcastle United, Inter Milan, Chelsea, Manchester United na Paris Saint-Germain.
Eric Ten Hag amaze gutakarizwa icyizere muri Manchester United
José Mourinho yongeye kwifuza kugaruka muri Manchester United
Thomas Tuchel, umwe mu batoza bahabwa amahirwe yo gusimbura Ten Hag
TANGA IGITECYEREZO