RFL
Kigali

A.Y yateye imitoma umunyarwandakazi wamubyariye imfura ku isabukuru ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2018 15:37
0


Umuraperi Ambwene Allen Yessah [A.Y] washakanye n’umunyarwandakazi Umunyana Rehema [Remy] yamuteye imitoma amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko yizihiza kuri uyu wa 27 Ukuboza 2018. Ni isabukuru ya mbere yizihije ari mu rushako.



A.Y ari mu bahanzi bubashywe muri Tanzania. Yakundanye na Remy imyaka igera kuri 8, barushinga muri 2017 mu birori byabereye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera. Mu butumwa yanyujije kuri instagram yaherekeresheje ifoto y’umugore we ateruye imfura ye, yamubwiye ko isabukuru ye y’amavuko ifite igisobanuro gikomeye kuko ariyo ya mbere yizihije ari umubyeyi akaba n’umugore w’umugabo.

Mu butumwa yanditse mu rurimi rw’Igiswahili, tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Isabukuru nziza mukunzi, mugore wanjye ukaba na Mama w’umwana wanjye. Ni isabukuru yawe ya mbere uri umubyeyi kandi twese turi mu rugo. Warakoze kumbyarira umwana mwiza [Aviel]. Imana ikingurire imigisha y’ikirenga yose kuri wowe."


A.Y yateye imitoma umugore we wizihiza isabukuru y'amavuko.

Yavuze ko nta rindi jambo yakoresha mu gusobanura uburyo amwitaho uretse kumubwira ko amakunda nk’uko akunda izuba, ati “Nta rindi jambo riruta kukubwira ko ngukunda uretse kuba ngukunda nk’uko nkunda izuba. Isabukuru nziza kuri wowe kandi wishimire uyu munsi.”

 Mu minsi ishize, A.Y yunamiye umubyeyi we [Umunyarwandakazi] umaze imyaka 9 yitabye Imana. A.Y ni umutunzi wahiriwe, afite imigabane muri kompanyi Mkasi Tv, afite inzu mu mujyi wa Dar es salaam mu gace ka Kigamboni akanagira ubutaka bwa hegitari ijana buri mu Ntara ya Morogoro.

A.Y n’umufasha we bibarutse umwana w’umuhungu bahaye izina rya Aviel Yessayah wavukiye i Dallas muri Texas.

Kuwa 13 Kanama 2018, yazindutse kuri konti ya instagram asangiza abantu 1.4 million bakurikirana inkuru nziza y’uko yibarutse. Icyo gihe, A.Y yavuze ko umwana yavukanye kilogarama 3.9 areshya na centimetero 27. Yanavuze ko umwana we yavukiye mu bitaro bya Medical City Healthcare mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye ku mucanga w’inyanja y’u Buhinde mu mujyi wa Dar es Salaam. A.Y [Ambwene Yessaya] yateye ivi asaba Remy kumubera umugore kuya 13 Nyakanga 2017. Bwa mbere bahura hari muri 2008.

Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga muri 2016 ubwo uyu mukobwa w’umunyarwandakazi, Remy yizihizaga isabukuru y’amavuko.


A.Y aherutse kugura inzu muri leta zunze ubumwe za Amerika , avuga ko azaturamo n'umuryango we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND