RFL
Kigali

B Flow wo muri Zambia na Mico The Best basubiyemo indirimbo Circle (Sako)

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/03/2019 18:37
0


Umunyamuziki Brian Mumba Kasoka Bwembya waryubatse nka B Flow wo muri Zambia yafatanyije n’umuhanzi Turatsinze Nkiko Prosper [Mico The Best] basubiramo indirimbo Circle (Sako) . Iyi ndirimbo Circle (Sako) isanzwe ari iya Mico The Best yashyize hanze muri 2018.



B Flow ni umunya-zambia kavukire aherutse kugirwa ambasaderi mu kurwanya indwara y’igituntu muri iki gihugu, ndetse mu cyumweru gishize yari mu Rwanda yitabiriye inama yigaga ku ndwara y’igituntu. Yari kumwe n’abanyacyubahiro batandukanye n’umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda bitabiriye iyi nama yafatiwemo ingamba zo guhashya igituntu.

B’Flow cyangwa B-Flow akora injyana ya Dancehall, Hip Hop, ni Producer agakora n’ibikorwa bigamije kuvugira ikiremwa n’umuntu. Mico The Best yabwiye INYARWANDA mbere y’uko B Flow aza Rwanda kuri gahunda yari afite harimo no gukorana indirimbo nawe.

Avuga ko kugira ngo inzu ireberera inyungu z’abahanzi Kikas Music igere kuri B Flow byanyuze ku shinzwe ku ruberera inyungu z’umuhanzi Bebe Cool mu Rwanda nawe wasabye uyu muhanzi kubahuza na B Flow.

Yagize ati “ Mu bantu dufatanye muri Kikac Music harimo umuntu ureberera inyungu za Bebe Cool hano mu Rwanda kandi Bebe Cool akaba umwe mu ba mbasaderi bashinzwe kurwanya indwara y’igituntu. Twamenye ko rero bari mu nama muri Amerika duca kuri Bebe Cool kuko bagombaga kuzana mu Rwanda. ‘Manager’ wa Bebe Cool yatubwiye ko byakunze adusaba gutegura indirimbo tuzakorana (B Flow).

Yakomeje ati “Baza mu nama i Kigali yiga ku gituntu, B Flow yaje azi gahunda y’uko tugomba gukorana. Ubwo rero habayemo guhitamo indirimbo twakorana we yari yifuje ko twakorana ‘Jamais’ ariko abona ni nshya. Yarebye mu zindi ahitamo ko dukorana Circle (Sako),…”

Mico The Best na B Flow bishimiye gukorana indirimbo Circle (Sako).

Mico avuga ko batangiye gusubiramo iyi ndirimbo Circle (Sako) saa cyenda z’amanywa mu masaha macye B Flow aasubira mu nama agaruka saa mbili n’igice z’ijoro bahita bajya gufata amashusho y’iyi ndirimbo. Avuga ko B Flow yatunguwe n’uburyo bamukoresheje, atangaza ko anyuzwe n’imikorere yabo.

Ngo ijoro ryose barimaze bafata amashusho y’iy’indirimbo basoza saa kumi n’imwe, B Flow akomereza ku kubiga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali asubira iwabo. Mico avuga ko amashusho y’indirimbo aba yageze hanze mu minsi iri imbere.

Yongeyeho ko muri Kikac Music bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo bagakorana n’abahanzi bo mu bindi bihugu. Avuga ko bafite indirimbo bazakorera muri Tanzania, Uganda n’ahandi, ngo ni intego bihaye mbere y’uko Nyakanga 2019 igera.

Amajwi y’iyi ndirimbo Circle (Sako) yatunganyijwe na Producer Iyz Pro; amashusho afatwa na Fayzo Pro.

Amashusho y'iyi ndirimbo Circle (Sako) yamaze gukorwa.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JAMAIS' YA MICO THE BEST







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND