RFL
Kigali

B-Threy yasezeye muri Green Ferry yari ahuriyemo n'abarimo Bushali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2019 9:51
1


Umuraperi Muheto Bertrand wiyise B Threy, yatangaje ko yamaze gusezera mu nzu ya Green Ferry Music yahurije hamwe abahanzi bakizamuka bakora injyana yitwa ‘Kinyatrap’.



Hari amakuru avuga ko Bushali akimara gufungurwa bakoze inama uwitwa Nganji avuga mu izina rye ko ‘Bushali atishimira B-Threy’. Ngo B-Threy yasabye ko Bushali atavugirwa kandi ahari hanyuma Bushali yerura ko atiyumvamo B-Threy. Umuraperi B-Threy yavuze ko ahezwa ndetse ko atakomeza gukorera mu ikipe itamwiyumvamo.

Umusore witwa Eloi bivugwa ko ari we mujyanama wa Green Ferry, mu kiganiro cy’umunota umwe yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko ntacyo yifuza kuvuga kuri aya amakuru. Umunyamakuru yamubajije niba ari wo mwanzuro bafashe wo kutavuga ku itandukana ryabo na B-Threy akupa telefoni.

Binavugwa ko igitaramo B-Threy yaririmbyemo cya MTN nta ruhare Green Ferry yagizemo. B-Threy muri Green Ferry Music yari ahuriyemo n’abarimo Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali n'abandi.

Yanditse kuri konti ya Twitter, avuga ati “Itangazo ryihutirwa ku bafana banjye nkunda! Ndashaka kubamenyesha ko ntakibarizwa muri Green Ferry guhera ubu ndi umuhanzi wigenga.”

Bamwe mu bafana be bavuze ko batunguwe n’icyemezo yafashe ariko kandi bamwifuriza gukomeza gutera imbere mu rugendo rushya yatangiye.

B Threy yari mu nkingi za mwamba muri Kinyatrap afite indirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo “Iryamukuru”, “Urwagasabo” n’izindi nyinshi. Afatanyije na Bushali bakoranye indirimbo nyinshi zakunzwe nka “250”, “Nituebue”, “Ku Ivuko” n’izindi.

Mu Ugushyingo 2019 yaririmbye mu gitaramo ‘Izihirwe na Muzika’ cyabereye mu Mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Yakiririmbyemo aziba icyuho cya mugenzi we Bushali wari ufunzwe [Ubu yararekuwe] akurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge we na bagenzi be batatu.

Mu Ukwakira 2019 uyu musore yasohoye Album ye ya kabiri yise ‘2040’ yakubiyeho indirimbo 14 yabanjirijwe na Album yise ‘Nyamirambo’.

Iyi Album yise ‘2040’ iriho indirimbo nka ‘Barafinda’, ‘Urwagasabo’ yakoranye na Mariya Yohana, ‘Icyizere’, ‘Mu makorosi’ n’izindi.

B-Threy yatangaje ko yasezeye muri 'Label' yari ahuriyemo n'abarimo Bushali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kayiranga Roger4 years ago
    yooo bon chance tukurinyuma brother B Threy





Inyarwanda BACKGROUND