RFL
Kigali

Babiri bakinaga muri AS Muhaga bamaze gusinyira APR FC basanga Keddy wavuye muri Kiyovu Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/05/2020 15:15
0


APR FC ishobora kuzakina CAF Champions League umwaka utaha, yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakiniraga AS Muhanga aribo Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco, amasezerano y’imyaka ibiri kuri buri umwe.



Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bari mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, mu ikipe ya AS Muhanga bayifasha kuba yicaye mu makipe 11 ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

Aba bombi bari bamaze iminsi mu biganiro n’iyi kipi y’ingabo z’igihugu, bikaba byarangiye impande zombi zumvikanye bemera gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Ndayishimiye Dieudonné akina mu bwugarizi mu gihe  Ruboneka Jean Bosco akina mu kibuga hagati afasha abasatira izamu.

Inyarwanda yamenye ko kuri uyu wa Gatanu aribwo aba bombi bashyize umukono ku masezeno y’imyaka ibiri.

Myugariro Ndayishimiye Dieudonné yifuzwaga n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Police FC na AS Kigali.

Uyu musore yari amaze hafi imyaka itandatu muri AS Muhanga nyuma yo kumanukana nayo mu 2015. Nyuma aza kwerekeza mu Amagaju FC, ariko mu 2017, Mbarushimana Abdu  amugarura muri AS Muhanga.

Ndayishimiye wazamukiye mu ikipe y’abato ya The Winners TFC y’i Muhanga, azahanganira umwanya n’abavandimwe be babiri aribo  Omborenga Fitina na Nshimiyimana Yunussu.

Ruboneka Jean Bosco ukina hagati afasha abashaka ibitego, na we yari amaze imyaka ine muri AS Muhanga.

APR FC imaze gusinyisha abakinnyi batatu bashya barimo Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sport, Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bavuye muri AS Muhanga.


Ruboneka Jean Bosco yamaze gusinya imyaka ibiri muri APR FC


Myugariro Ndayishimiye Dieudonne yasanze bakuru be muri APR FC


Keddy Nsanzimfura yabaye umukinnyi wa mbere APR FC yasinyishije kuri iri soko





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND