Buri mubyeyi wese iyo abyaye umwana aba yifuza kumwita izina ryiza, rigezweho kandi rifite igisobanuro cyiza bitewe n’ibyo amwifuriza mu buzima. Iyi ni nayo mpamvu nyamukuru yatumye InyaRwanda yiyemeza kujya ikugezaho ibisobanuro by’amwe mu mazina abanyarwanda bakunze kwita abana babo.
Shadia ni izina rihabwa
umwana w’umukobwa rifite inkomoko mu rurimi rw’Icyarabu, rikaba risobanura ‘umuririmbyi
cyangwa ufite ijwi ryiza.’ Iyo ari umuhungu bamwita Shadi. Mu mazina bakunze
kumwita harimo Shaud, Shaudy, Shad, Shady n’ayandi.
Bimwe mu biranga ba
Shadia
Shadia arangwa no kwikunda cyane, ibyo akora byose aba areba inyungu ze gusa ibindi bikaza nyuma.
Agira isuku ku mubiri we ndetse n’aho ari hose. Mu Rukundo, aragorana cyane kuko aba ashaka
gukurura yishyira buri gihe.
Azi uburyo bwose bwo
gukoresha abantu no kubyaza amahirwe uburyo bwose bubonetse ashakisha inyungu
ze.
Afata ibyemezo byihuse
(guhubuka) kandi ibyo bishobora kumugiraho ingaruka mu gusohoza inshingano
yihaye.
Ni umuntu ukunda
umuryango we kandi uzi kuwushimisha cyane, amenya kwita ku bagize umuryango we.
Ni umuntu wirindiriza icyo yari kuzakora, ugasanga ibyo yagakoze none abishyize ejo hazaza.
Shadia iyo abonye ahari ikibazo aba ashaka kugikemura ariko ibyo bituma yitwa
rwivanga kuko abyinjiramo wese.
Akenshi Shadia aba azi kurimba, azi kuvugira mu ruhame akemeza abantu kandi bakabimukundira.
Iyo akiri umwana abantu baramukunda cyane, aba avuga utuntu twose ku buryo
bamwe usanga babyita gushyanuka.
Mu bantu b’ibyamamare
nyarwanda bazwi cyane bitwa ba Shadia, harimo Mbabazi Shadia wamenyekanye cyane
ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo.
TANGA IGITECYEREZO