RFL
Kigali

BAMAKO: Yvan Buravan agiye gutaramana na M'bouille Koite icyamamare muri Mali wanegukanye Prix Decouvertes 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/02/2019 14:33
1


Yvan Buravan yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019 aho yari yerekeje muri Mali i Bamako aho azatangirira ibitaramo bizenguruka Afurika agiye gukora mu gihe cy’ukwezi kumwe kurengaho iminsi mike. Akigera muri Mali yakiriwe bikomeye n’Abanyarwanda bahatuye.



Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019 ni bwo Yvan Buravan n’ikipe bajyanye bageze muri Mali bakirirwa ku kibuga cy’indege n'abanyarwanda batari bake bari baje guha ikaze uyu muhanzi ufite igitaramo mu cyumba cy’imyidagaduro cya Institut Francaise kibarizwa mu mujyi wa Bamako ho muri Mali kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019.

Iki gitaramo Yvan Buravan agiye gukora arafatanyamo n’umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri Mali uzwi nka M'bouille Koite uyu akaba afite amateka mu muziki wa Mali dore ko yegukanye igihembo cya Prix Decouvertes mu mwaka wa 2017 ari nayo Yvan Buravan yegukanye mu mwaka wa 2018.

Yvan Buravan

Ibitaramo Yvan Buravan agiye gukora muri Afurika...

Ibi bitaramo bigiye guhera muri Mali mu mujyi wa Bamako tariki 20 Gashyantare 2019. Tariki 22 Gashyantare 2019 Yvan Buravan azerekeza muri Benin mu mujyi wa Cotonou bukeye bwaho tariki 23 Gashyantare 2019 yerekeze muri Togo aho azataramira mu mujyi wa Lome. Nyuma y'iki gitaramo tariki 27 Gashyantare 2019 azataramira muri Tchad mu mujyi wa N'djamena.

Tariki 2 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Niger mu mujyi wa Niamey tariki 6 Werurwe 2019 ataramire muri Congo Brazaville, tariki 9 Werurwe 2019 azataramira muri Guinee Equatorial mu gihe tariki 12 Werurwe 2019 azataramira muri Djibouti. Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 azataramira muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 ataramire muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 azataramira muri Angola i Luanda.

Yvan Buravan

Uyu musore wo muri Mali niwe waherukaga kwegukana Prix decouvertes2017 mbere ya Yvan Buravan

Nasoza ibi bitaramo Yvan Buravan azahita agaruka mu Rwanda aho azaba aje kwifatanya n'abandi banyarwanda muri gahunda zo kwibuka mu nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y'ibi bihe Yvan Buravan azahita yerekeza mu Bufaransa aho azakorera igitaramo gikomeye agashyikirizwa ku mugaragaro n'igihembo cye nk'umuhanzi wegukanye Prix Decouvertes.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc.matatajado5 years ago
    ari mukazi kose





Inyarwanda BACKGROUND