RFL
Kigali

BAMAKO: Yvan Buravan yakiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Mali -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2019 10:07
0


Yvan Buravan yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019 aho yari yerekeje muri Mali i Bamako mu bitaramo bizenguruka Afurika agiye gukora mu gihe cy’ukwezi kumwe kurengaho iminsi mike. Akigera muri Mali yakiriwe bikomeye n’Abanyarwanda bahatuye.



Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019 ni bwo Yvan Buravan n’ikipe bajyanye bageze muri Mali bakirirwa ku kibuga cy’indege n'abanyarwanda batari bake bari baje guha ikaze uyu muhanzi.

Yvan Buravan uzaririmba mu bitaramo binyuranye yahereye ku gitaramo cya AMANI Festival iserukiramuco rya muzika riri kubera i Goma ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yataramiye ku wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019, ahita agaruka mu Rwanda nta kunyura mu rugo we n’ikipe ye berekeza ku kibuga cy’indege i Kanombe ngo bafate urugendo ruberekeza i Bamako muri Mali aho agiye guhera ibitaramo bye.

Ibi bitaramo bizahera muri Mali mu mujyi wa Bamako tariki 20 Gashyantare 2019. Tariki 22 Gashyantare 2019 Yvan Buravan azerekeza muri Benin mu mujyi wa Cotonou bukeye bwaho tariki 23 Gashyantare 2019 yerekeze muri Togo aho azataramira mu mujyi wa Lome. Nyuma y'iki gitaramo tariki 27 Gashyantare 2019 azataramira muri Tchad mu mujyi wa N'djamena.

Tariki 2 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Niger mu mujyi wa Niamey tariki 6 Werurwe 2019 ataramire muri Congo Brazaville, tariki 9 Werurwe 2019 azataramira muri Guinee Equatorial mu gihe tariki 12 Werurwe 2019 azataramira muri Djibouti. Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 azataramira muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 ataramire muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 azataramira muri Angola i Luanda.

Nasoza ibi bitaramo Yvan Buravan azahita agaruka mu Rwanda aho azaba aje kwifatanya n'abandi banyarwanda muri gahunda zo kwibuka mu nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y'ibi bihe Yvan Buravan azahita yerekeza mu Bufaransa aho azakorera igitaramo gikomeye agashyikirizwa ku mugaragaro n'igihembo cye nk'umuhanzi wegukanye Prix Decouvertes.

Yvan BuravanYvan Buravan

Yvan Buravan yakiriwe n'abanyarwanda batuye i Bamako

Yvan Buravan

Yvan Buravan bamujyanye mu modoka yari yateguriwe n'abanyarwanda baba i Bamako

Yvan BuravanYvan BuravanYvan Buravan i Bamako...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND