RFL
Kigali

Bamwe mu bakora Electronic Music mu Rwanda batangarije Inyarwanda intego bafite muri muzika Nyarwanda

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:19/02/2019 9:22
0


Indirimbo za Electronic Music benshi bazimenyereye ku mugabane w'uburayi na Amerika. Bamwe mu bahanzi bamenyekanye kuri Electronic Music harimo nka David Guetta, The Chainsmorkers n'abandi. Mu Rwanda hamenyekanye abasore bakora izi ndirimbo ndetse baduhishuriye n'intego bafite muri muzika nyarwanda.



Indirimbo za Electonic music cyangwa Electronic music dance zirangwa n'umwihariko w'ibicurangisho bya muzika bikoreshwa n'amashanyarazi. Indirimbo nyinshi zo ku mugabane w'uburayi zikoreshejwe izi nanga zikoreshwa n'amashanyarazi ziri kwigarurira imbaga nyamwinshi. Abasore babiri bakora izi ndirimbo mu Rwanda Kush na Franklin bafite gahunda yo kumenyekanisha izi ndirimbo za Electronic music mu Rwanda.

INYARWANDA yaganiriye na Mugume Frank ukoresha izina Franklin mu mwuga asanzwe akora wa 'Production' adutangariza ko bafite gahunda yo gukundisha abanyarwanda izi ndirimbo za electronic music Ati: "Mu by'ukuri dusanzwe dukora izi ngoma, dufite intego yo gukundisha abanyarwanda izi ndirimbo, turi kureba uko twakora ibyo abanyarwanda bakunda ariko tudatandukiriye umwihariko wa electronic music."


 Ibumoso ni Franklin, hagati ni Ivan Knight naho iburyo ni Kush

Umuntu wumvishe ibikorwa byabo ashobora gukeka ko hari ubumenyi bakuye ibwotamasimbi gusa ibyo bakora babyigiye mu Rwanda. Franklin yakomeje adutangariza ko akenshi bakora ingoma gusa zitagira amajwi kuko akenshi biba bitoroshye kubona abahanzi baririmbamo neza. Uyu musore ukora electronic music yadutangarije ko intego bafite ari ukumenyekanisha izi ndirimbo mu Rwanda ndetse bateganya no gukorana n'umuhanzi ukomeye mu Rwanda, intego ya kabiri ni ugukora iserukiramuco (Festivale) abantu bakamenya electronic music.

Aba basore binjiye mu mwuga wo gukora izi ndirimbo muri 2017. Akazi kabo bacura ingoma nyuma bagashaka umuhanzi cyangwa umuntu wese ufite ijwi ryiza akaririmbamo. Mu ndirimbo 'Don't cry' igizwe n'ubutumwa bwo guhumuriza abakobwa bababazwa n'abantu ku bwo urukundo barimo, Kush na Franklin bifashishije Ivan Knight abaririmbira muri iyi ndirimbo.


 Ivan Knight waririmbye muri iyi ndirimbo

Umva hano indirimbo 'Don't Cry' ya Kush na Franklin & Ivan Knight

Elelctonic music izwi cyane mu bihugu byateye imbere cyane, ndetse ikoreshwa n'abahanzi benshi gusa umwe mu bavanga umuziki David Guetta azwiho gukora indirimbo za electronic music zanakunzwe ku rwego rw'Isi, abandi ni itsinda The Chainsmorkers ryo muri Amerika n'abandi.

Umva hano indirimbo 'Don't Cry' ya Kush na Franklin & Ivan Knight

Umva izindindirimbo bakoze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND