RFL
Kigali

Bank W yatangaje ko azahagarika umuziki umwaka utaha

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/11/2019 15:52
0


Ibi yabitangaje yifashishije ubutumwa yashyize kuri Twitter avuga ko azahagarika umuziki muri 2020 nyuma yo gushyira hanze Album ye nshya.





Banky W uzahagarika umuziki umwaka utaha

Olubankole Wellington yaryubatse mu muziki nka Banky W, ariko anakoresha izina rya Banky Wellington muri sinema, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ababyeyi be bakomoka muri Nigeria. Afite imyaka itanu we n’ababyeyi be basubiye gutura muri Nigeria.

Umuziki yawutangiye akiri muto kuko yabaye muri korari y’abana, yize muri Nigeria nyuma amasomo ye aza kuyakomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri 2009 yongeye gusubira iwabo ashinga inzu ye bwite ifasha abahanzi asinyisha abahanzi nka Niyola, Shaydee, Skales na Wizkid.

Yatangiye kwamamara gahoro gahora, muri 2005 ahita ashyira hanze Album ye ya mbere yise ”Back in the Building”. N’ubwo ari umuririmbyi ashobora no kurapa, ikindi kandi ni n’umunyapolitike ukomeye. Tariki 11 Ugushyingo 2018 yatangaje ko ashaka guhatanira kuyobora umuryango Eti-Osa Federal Constituency“ uri mu ishyaka Modern Democratic Party ryashinzwe muri 2017. Tariki 23 Gashyantare 2019 yatsinzwe amatora na Babajide Obanikoro aba atakaje amahirwe atyo.

Muri 2017 yakoze ubukwe bwabereye muri Afrika y'Epfo n’umukunzi we Adesua Etomi. Afite indirimbo nyinshi zirimo izagiye zikundwa cyane nka "Made For You”,”Yes/No”, "All I Want Is You”, "Blessing Me” n’izindi. Abakunzi be kubera gukora umuziki biguru ntege, baherutse kumugenera ubutumwa bifashishije Twiiter bamubwira ko bakumbuye ibihangano bye bamusaba ko byibura yajya akora indirimbo imwe mu mwaka.


Ibyo yavuze bishimangira ko azahagarika umuziki

Mu kubasubiza binyuze kuri Twitter ni bwo yahise atangaza ko agiye gukora Album imwe izajya hanze umwaka utaha maze agahita ahagarika umuziki burundu. Yabasubije agira ati”Ngiye gukora Album ya nyuma muri 2020, sinzi niba ari abantu benshi bazabyakira nkanjye ariko ndabashimiye byaranyuze”.

Niba koko iyi Album azashyira hanze umwaka utaha ariyo ya nyuma, izaba isanze izindi zirimo iyitwa Back in the Building yo muri 2006, Mr. Capable ya 2008, The W Experience yashyize hanze muri 2009, na R&BW aherutse gushyira hanze muri 2013. Aramutse ashyize akadomo ku muziki umwaka utaha, mu mateka ye mu muziki yaba yarakoze Album 5.

REBA HANO INDIRIMBO YE BLESSING ME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND