RFL
Kigali

“Barabizi ko ntaharara dukundanye byatinda ManshAllah” Active mu ndirimbo nshya 'FriendZone'-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/08/2019 13:42
0


Abasore batatu bo mu itsinda rya Active nyuma y’igihe bacecetse bagaragaje icyo bari bahugiyeho muri iyi minsi aho baje bavugira bamwe mu basore babangamiwe n’uko bafatwa ku bakobwa babima amahirwe yo kugerana kure mu rukundo.



Ni mu ndirimbo yabo bise ‘Friend­-Zone’ aho mu gitero cya mbere bumvikanamo bose buri wese aririmba ibye. Tizzo atangira mu buryo bweruye mu ijwi rye ryihariye agira ati “Ikigaragara cyo I need some love (nkeneye urukundo). N’ubwo mbigira simple (mbyoroshya), but I need your love (ariko nkeneye urukundo rwawe)”Tizzo wo mu itsinda rya Active atangira indirimbo FriendZone ahamya ko akeneye urukundo

Derek ahita akomerezaho mu ijwi ryiza cyane agira ati “Nyamara windushya,I need that Love (nkeneye ruriya rukundo) Nutera ndikiriza mbabarira ntarira.”Derek nawe akomeza yumvikanisha ko akeneye urwo rukundo

Umusore umenyerewe cyane mu mibyinire yihariye, Olvis ahita aza avuga ngo “Barabizi ko ntaharara, dukundanye byatinda ManshAllah…Ntibyansaba kongorera mu ruhame nabivuga nkasarara. Ku rukundo mvungurira, mu mutima wawe nkingurira”Olvis nawe yunga mu rya bagenzi agahamya ko atahisha urukundo

Aba basore babarizwa muri Label ya New Level muri iyi ndirimbo ‘FriendZone’ bakomeza mu nyikirizo aho umusore aba asaba umukobwa ko yamukura mu cyiciro cy’ubushuti busanzwe akamushyira mu cyiciro cy’urukundo rwihariye, akamubera umukunzi kuko we yamaze kurohama mu rukundo. 

Bakmeza bumvikanisha uburyo abahungu benshi babangamirwa n’uko abakobwa bakunze kubaha ubushuti busanzwe, ibi abenshi bamenyereye ku kazina ka ‘Besto’ cyangwa ngo “Bestfriend (BFF)” ndetse abandi bakitwa ba ‘Brother/Bro’ nyamara atari cyo baba bashaka.FriendZone ni indirimbo yumvikanisha ibibabaza abasore ku bushuti bahabwa

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Tizzo wo mu itsinda rya Actvive yabajije uyu muhanzi aho inganzo y’iyi ndirimbo yaturutse, Thierry Mugiraneza uzwi nka Tizzo asubiza agira ati “Inspiration yaturutse ku bintu biriho binaharawe cyane muri iyi minsi. Friendzone ni ikintu kiriho cyane aho usanga umuhungu agirana umubano n’umukobwa nyamara icyo amwifuzaho gitandukanye n’uko umukobwa abitekereza.”

Yakomeje avuga ku buryo abasore babangamirwa inshuro nyinshi n’ubwo n’abakobwa bibabaho gake cyane ati “Hari ubwo umukobwa anakugira inshuti magara nyamara wowe hari urundi rwego ushaka kugeraho. Abahungu benshi binubira ibyo bintu kuko uba usanga bashaka urukundo ariko bagahabwa ubushuti busanzwe. Rero abahungu ibyo bintu birabababaza cyane.”

Ucyumva izina Active, uhita utekereza imbyino zidasanzwe mu mashusho, biragusaba kureba amashusho yayo, tukwijeje ko uri buze gutungurwa n'ibyo utari witeze. Ni indirimbo Tizzo yaduhamirije ko itamaze igihe kinini cyane ikozwe kuko Audio itaramara amezi 2 ikozwe naho Video yo ikaba imaze icyumweru kimwe. Amashusho yakozwe na Bagenzi Bernard ukunze gukorera aba basore ibihangano byabo kuva na kera.

Kanda hano urebe 'Friend-Zone' indirimbo nshya ya Active







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND