RFL
Kigali

Barimo Majanjaro na Célestin! Hamenyekanye impamvu Sunrise yarekuye abakinnyi 6 bakomeye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/07/2021 13:59
0


Nyuma y’uko ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare uyu mwaka kwihagararaho biyinaniye igasubira mu cyiciro cya kabiri, yahisemo gutandukana n’abakinnyi batandatu barimo n’abahembwaga amafaranga menshi.



Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Sunrise bwicaye hamwe bugasuzuma ibyo bukeneye n’ibyo bufite bizasunika iyi kipe mu cyiciro cya kabiri ikabasha kuzahita igaruka mu cya mbere byihuse, bwasanze umwanzuro ari ugutandukana na bamwe mu bakinnyi batwaraga amafaranga menshi ikipe ibahemba cyangwa bakemera kugabanyirizwa umushahara bakagumana.

Amakuru Inyarwanda.Com yahawe na bamwe mu bari hafi y’iyi kipe, avuga ko ubuyobozi bwicaranye n’aba bakinnyi bukabasaba kwemera kugabanyirizwa umushahara kugira ngo bazakomezanye mu cyiciro cya kabiri umwaka utaha, ariko abakinnyi barabyanga, ndetse bamwe muri bo ntibakozwa ibyo gukina mu cyiciro cya kabiri.

Mu bakinnyi batandukanye na Sunrise harimo batatu bakomoka muri Uganda, bayobowe na Souleyman Majanjaro, Hood Kawessa na Ayubu Ibrahim utaragize byinshi afasha iyi kipe mu mwaka w’imikino wasojwe.

Aba bakinnyi bakomoka hakurya y’inkiko z’u Rwanda, bo bari bemeye gukomezanya n’iyi kipe, ariko hajemo ingingo yo kugabanya umushahara bahembwaga babyamaganira kure, bavuga ko batabikozwa.

Abakinnyi batandukanye na Sunrise FC ni:

1.Itangishatse Jean Paul (Umunyezamu)

2. Hood Kawessa

3.Souleyman Majanjaro

4.Ndayishimiye Célestin

5.Ayubu Ibrahim

6.Ngabo Hercules

Sunrises FC ntiyagize umwaka w’imikino mwiza kuko byarangiye isubije mu bwigunge abaturage b’Intara y’u Burasirazuba, by’umwihariko abaturage b’i Nyagatare, batazongera kubona vuba ibirori by’i Gorogota basuwe n’amakipe akomeye mu Rwanda.

Iyi kipe kandi yamaze gutandukana na bamwe mu bakinnyi bayo bayifashije umwaka ushize w'imikino barimo myugariro Muhinda Bryan.

Sunrise iri gukora ibishoboka byose kugira ngo yitegure neza icyiciro cya kabiri izakina umwaka utaha w’imikino, kugira ngo ishake uburyo izagaruka yemye mu cyiciro cya mbere.

Sunrise FC yatandukanye n'abakinnyi 6 bari inkingi za mwamba


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND