Yves ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw'igi-Celte risobanura igiti kinini. Hari naho risobanura umuntu urasa akoreshje umwambi.
Yves ni izina rihabwa umwana w'umuhungu, yaba ari umukobwa bakamwita Yvette.
Bimwe mu biranga ba Yves
Ni umuntu ugira umutima woroshye, ugira impuhwe, ugira ibakwe akagira n’ishyaka mu byo akora.
Ni umuntu uba uzi ko ari mwiza nawe akambara neza kandi akabigendera ngo agaragare neza mu bandi.
Usanga nubwo yiyemera ajya yumva afite kutiyizera muri we ariko kuko usanga azi kwisanisha n’ubuzima agezemo agerageza kubaho neza aho yaba ari hose.
Yanga akarengane haba uwamurenganya cyangwa uwarenganya abandi.
Yves agira umujinya, nubwo udatinda ariko aba ari umuranduranzuzi.
Akunda kwiga amasomo mashya yo gushyira mu bikorwa.
Abantu baba bamuziho kwirwanaho ariko kandi banamuziho kuba umuntu wiyemera bya cyane.
Ashimishwa no kugendana n’abandi, kugira inshuti nyinshi no gukina imikino itandukanye.
Mu rukundo nta bikabyo byinshi ashyiramo kuko akenshi aba yumva atiyizeye ariko ntibituma acika intege arakomeza agahatiriza.
TANGA IGITECYEREZO