RFL
Kigali

Bashunga Abouba yasobanuye impamvu yamukuye mu mwiherero wa Rayon Sports asubira mu rugo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/12/2020 12:01
0


Guhera ku wa kane tariki ya 10 Ukuboza 2020, Umunyezamu Bashunga Abouba ntari mu mwiherero wa Rayon Sports, nyuma yo kuvamo adashawe uruhushya n'ubuyobozi bw'ikipe, kubera ibibazo byihutirwa yari afite mu muryango we, agarutse bamusubiza mu rugo banga ko yinjira.



Nyuma yuko Bashunga avuye mu mwiherero akajya mu rugo, hacicikanye amakuru ko uyu munyezamu yivumbuye agahitamo gusubira mu rugo kubera ko atishyuwe ibyo yavuganye na Rayon Sports ubwo yayisinyiraga.

Byavugwaga ko Bashunga atigeze ahabwa amafaranga ya recruitment yemerewe, ariyo mpamvu yamuteye kwigumura.

Gusa mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, Bashunga yahakanye aya makuru yivuye inyuma avuga ko Rayon Sports nta kibazo cy'amafaranga bafitanye kuko yaganiriye n'ubuyobozi bw'ikipe kandi bakumvikana, ahubwo yasubijwe mu rugo kubera amakosa ye.

Yagize ati"Nibyo navuye mu mwiherero kubera amakosa nakoze, barampana bambwira ko ngomba kubanza kwipimisha nkazana ibisubizo byo kwa muganga nkemererwa kwinjira"

"Ejo nagize ikibazo mu rugo cyihutirwa nsaba uruhushya abo tubana kuri locale, ntiyarumpa mpita nifatira umwanzuro wo kugenda ntabwiye abayobozi, mu kugaruka banga ko ninjira barambwira ngo ngomba kubanza kwipimisha kubera ikibazo cya COVID-19 twese dufite, mu ikipe yacu by'umwihariko, mfata umwanzuro wo gutaha mu rugo nkabanza kwipimisha nkabona gusubirayo".

Bashunga yahakanye ko atagiye mu rugo kubera ibibazo by'amafaranga Rayon Sports itaramuha, anavuga igihe azagarukira mu mwiherero.

Yagize ati"Oya, ntaho bihuriye kubera ko twavuganye n'abayobozi ba Rayon Sports, kandi ibyo twavuganye barabikoze nta bibazo by'amafaranga dufitanye. Uyu munsi ndipimisha, ejo nzabashyira ibisubizo byo kwa muganga".

Rayon Sports ntiyakinnye imikino ibiri iheruka ya shampiyona yari guhuramo na Bugesera FC ndetse na Espoir FC kubera ikibazo cya COVID-19, biravugwa ko n'umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona bari kuzakina na Police FC ku Cyumweru, na wo ushobora gusubikwa.

Bashunga ntari mu mwiherero wa Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND