RFL
Kigali

Bebe Cool yashikujwe telefoni ari mu mudoka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/03/2019 18:05
0


Umunyamuziki Moses Ssali wamamaye nka Bebe Cool yibwe telefoni mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 08 Weruwe 2019. Yibwe iPhone ari ku muhanda wa Kira mu ruvunganzoka rw’abahisi n’abagenzi.



Ugbliz ivuga ko Bebe Cool yashikujwe telefoni n’umuntu utigeze umenyekana kugeza n’ubu. Ngo iyi telefoni ibitse amabanga y’ubuzima bwite bw’uyu muhanzi n’ibindi.

Big Eye yabiteyemo urwenya; ivuga ko iyo umuntu yitegereza ibyamamare agira ngo babaho ubuzima butandukanye n’abandi ariko ngo na bo ni abantu bakora/bakorwa nk’iby’abandi. Yavuze ko umusore wibye telefoni Bebe Cool yanyuze mu rihumye abashinzwe umutekano we ‘amwereka umujyi’. 

Bebe Cool yibwe telefoni.

Ngo uyu muhanzi yari mu mudoka yibagiwe gufunga ikirahure cy’imodoka yarimo, umusore amushikuza telefoni anyujije ukuboko mu mudoka.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Bebe Cool yifashishije indi telefoni amenyesha abafana be ko yibwe. Asaba buri wese kudashukwa n’ubutumwa ashobora kwandikirwa kuko adafite telefoni ye.

Ati “Kubw’amahirwe make nibwe telefoni yanjye ubwo nari ku muhanda Kira amatara yaka. Munyihanganire ni muhamagara simbashe kubitaba.”

Bebe Cool aherutse mu Rwanda aho yari yitabiriye inama yigaga ku ndwara y’igituntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND