RFL
Kigali

Bebe Cool yatangaje icyatumaga adasezerana n’umugore we n’igihe bazasezeranira

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/11/2019 11:49
0


Bebe Cool yavuze ko gusezerana byazitirwaga no kubaka ejo heza h’abana be, anahishura ko noneho bazakora ubukwe mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu.




Urukundo rwabo rumaze imyaka 20

Musa Ssali waryubatse nka Bebe Cool mu muziki, abenshi bamwita Big size. Ni umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi, umukinnyi w’amafilme, akaba n’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi. Yatangiriye gukora umuziki muri Kenya 1997 aho ari mu bahanzi bakoranye n’inzu ifasha abahanzi izwi nka Ogopa DJs, yari igezweho mu bihe byatambutse muri iki gihugu.

Yageze aho akorera umuziki muri Uganda nk’igihugu cye atangira kwamamara cyane kuva muri 2003. Akora umuziki wibanda mu njyana ya reggae na ragga watumye yamamara hirya no hino ku isi kubera indirimbo nka “Love You Everyday”, “Wasibuka wa” n’izindi nyinshi.

Umuziki yakoze umaze kumuhesha ibihembo 26 biromo ibya Pearl of Africa music Awards, Channel O Music Video Awards, HiPipo Music Misic Awards, Abryanz Style and Fashion Awards na All Africa Music Awards. Benshi bahoraga bibaza igihe azakorera ubukwe, mu kiganiro kuri Televiziyo imwe yo muri Uganda yavuze ko ubu noneho igihe kigeze ngo nawe akore ubukwe.

Ati”Zuena yanyihanganiye igihe kirekire, nari mpugiye mu kubaka ejo heza h'abana banjye ariko ubu noneho byose biri ku murongo. Mbasezeranije ko nzakora ubukwe mbere ya 2020”. Yavuze ko azakora ubukwe bw’agatangaza buzahura n’inzozi z’umugore we Zuena bakundanye imyaka 20, bafitanye abana bane; Alpha, Beata, Caysan ndetse na Deen.

REBA HANO INDIRIMBO YE WIRE WIRE IGEZWEHO MURI UGANDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND