RFL
Kigali

Bien-Aime wa Sauti Sol yateye ivi, umukunzi we amuhundagazaho imitoma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2019 9:55
1


Bien-Aime Baraza rurangiranwa mu itsinda Sauti Sol ribarizwa muri Kenya yateye ivi mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 asaba umukunzi we kumwemerera bakabana akaramata; urukundo rwabo rugahabwa umugisha n’Imana n’ababyeyi.



Bien-Aime yambitse impeta umukunzi we bakundanye igihe kinini. The Standard yo muri Kenya yanditse ko Bien yambikiye impeta umukunzi we mu nzu mbera byombi yerekanirwamo sinema Westgate Mall ahari inshuti Tallia Oyando ndetse n’umunyamideli Annabel Onyango.

Ku ifoto yashyizwe kuri konti ya instagram y’itsinda rya Sauti Sol, banditse bati « Urukundo ni urutsinzi. Yavuze ‘Yego’. Amahirwe masa kuri Bien Aime na Chikikuruka ku bwo kwambikana impeta. » Bashyizeho utumenyetso tw’umutima dushimangira urukundo rw’aba bombi.

Bien-Aime wa Sauti Sol yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugore.

Umunyamuziki Vanessa Mdee yanditse agaragaza uburyo uyu mukobwa yatunguwe no kwambikwa impeta n’umukunzi we. Chiki Onwekwe [Chikikuruka] wifashishije ifoto igaragaza uburyo yatunguwe n’umukunzi we, yanditse kuri instagram ashima byimazeyo umukunzi we. Yamwise amazina atandukanye baziranyeho.

Ati « Ibi ntabwo nari mbitegereje. Nari nagiye kwirebera sinema n’inshuti zanjye ndetse n’umuryango wanjye. Wakoze cyane. Navuze ‘Yego’ mu buryo bworoshye. Ku nshuti yanjye, umuniga wanjye, inshuti yanjye y’akadasohoka, ikirenze kuri ibyo ni ‘fiance’ wanjye, ndagukunda byimazeyo.”

Chiki ukundana byeruye na Bien-Aime; ni umunya-Nigeria kavukire, yakunze kumara igihe kinini mu bwami bw’u Bwongereza ari kumwe n’umuryango we. Yavutse kuri Se wakoze mu mwuga w’Itangazamakuru, mu gihe nyina yari umunyamategeko.

Uyu mukobwa muri kaminuza yize ‘philosophy, ‘logic’ ndetse na ‘metaphysics’. Aherutse kubwira ikinyamakuru The Standard ko atigeze amenya uburyo Bien-Aime azwi muri Kenya kugeza ubwo bahanaga nimero za ‘telephone’.

Bien-Aime wa Sauti Sol yambitse impeta umukunzi we, akurikira Polycarp Otieno w’iri tsinda na we uherutse kurushinga n’umukunzi we Mandy ufite inkomoko mu Burundi; ibirori byabo byabereye ahitwa Mt Kenya Safari Club.


Uyu mukobwa akoresha imyitozo ngororamubiri benshi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo5 years ago
    Ariko iyo myanda mwazanye ngo yo gutera ivi isobanuye iki? Reka babasuzugure muba mwabihaye!!! Jye amavi yanjye azapfukamira Imana yonyine. Ayo ni amanzaganya mvamahanga adafite n'igisobanuro.





Inyarwanda BACKGROUND