RFL
Kigali

Big Boss ugiye kuza i Kigali gukina filime yatangaje ko yiteguye guhiga benshi barimo na Ndimbati yise 'agahinja'-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/08/2020 15:20
0


Umuraperi Habanabashaka Thomas uzwi nka Big Boss ari mu biganiro n’abayobozi ba filime y’uruhererekane ku buryo mu minsi mike umuziki yakoraga atangira kuwufatanya no gukina filime. Yakomeje avuga ko gukina filime yumva ari impano yifitemo ku buryo bitazamugora, asaba abamamaye muri iki gisata cya sinema hano mu Rwanda kumwitega.



Uyu muhanzi ubarizwa mu karere ka Ruvavu yavuze ko amaze guhamagarwa na Mbata nyiri filime y’uruhererekane yitwa 'Isereri' inshuro eshatu amusaba kuza i Kigali ngo baganire kwitangira ry’uyu mushinga wo kumwifashisha muri iyi Filme. Ati "Ati we yambwiraga ko ngomba kujya i Kigali ahubwo njyewe sindabona akanya ndashaka kuzajyayo vuba tukabiganiraho’’.

Big Boss yavuze ko 'nubwo ari ubwa mbere agiye gukina filime yizeye guhiga abari basanzwe ari ibyamamare muri sinema nyarwanda. Muri iki kiganiro twagiranye yagarutse kuri amwe mu mazina amuteye ubwoba muri iki gisata agiye kwinjiramo anahishura bamwe mu bo agiye gusubiza ku isuka barimo Ndimbati yise 'agahinja'.

REBA IKIGANIRO GISEKEJE TWAGIRANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND