RFL
Kigali

Bihinduye isura! Sadate Munyakazi yiyunze n’itsinda ryamurwanyije kugeza akuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/08/2021 17:13
2


Nyuma y’igihe gisaga umwaka, uwahoze ayobora Rayon Sports, Bwana Sadate Munyakazi adacana uwaka n’itsinda ry’abahoze bamurwanya ari ku ntebe y’ubuyobozi ndetse banasize bayimukuyeho, bashyize ku ruhande ibyabatanyaga bunga ubumwe, biyemeza gusenyera umugozi umwe bubaka Rayon Sports itajegajega.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, ku cyicaro cya Rayon Sports giherereye ku Kimihurura, habereye inama karundura yahuje abahoze bayobora iyi kipe ya rubanda ndetse na komite iyoboye iyi kipe magingo aya.

Icyari kigenderewe muri iyi nama kwari ukwiyunga hagati ya Sadate Munyakazi wayoboye iyi kipe umwaka umwe n’itsinda ry’abamurwanyaga bari bayobowe na Muvunyi Paul, umuyobozi w’icyubahiro wa Rayon Sports.

Nyuma y’uko Sadate Munyakazi atorewe kuyobora Rayon Sports mu 2019, yashyizeho imirongo mishya kandi migari yo gukoreramo na komite ye kugira ngo bagere ku ntego bari biyemeje batorerwa kuyobora Rayon Sports.

Muri iyo mirongo migari harimo n’iyakomaga mu nkokora abayoboye iyi kipe kuko Sadate yari yaratangiye kubaryoza amafaranga y’ikipe bakoresheje nabi, andi bakayajyana mu bikorwa bibafitiye inyungu ku giti cyabo.

Gukora iryo cukumbura no gutangira gukurikirana amafaranga yanyerejwe n’abahoze bayobora iyi kipe, byanagaragaye ko habayemo ibijyanye na ruswa, byakururiye abanzi batabarika Sadate Munyakazi wari waragiye ku buyobozi afitiwe icyizere cyinshi n’abafana ba Rayon Sports kubera imishinga yari igamije iterambere ry’ikipe yari afite.

Ku isonga mu bamuhindukiranye bagatangira kumurwanya no kumuhagurutsa ku ntebe y’ubuyobozi bwa Rayon Sports, harimo itsinda ry’abahoze bayobora iyi kipe, bayobowe na Perezida w’icyubahiro wayo, Bwana Muvunyi Paul na Gacinya Chance Denis.

Habaye guhangana gukomeye kwa komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Sadate ndetse n’itsinda ry’abayoboye iyi kipe, bituma n’inzego za Leta zinjira muri iki kibazo, birangira Sadate Munyakazi na komite ye bakuwe kuri uyu mwanya w’ubuyobozi ndetse abahoze bayobora iyi kipe bahabwa gasopo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ‘RGB’ kutazongera kwivanga na rimwe mu miyoborere ya Rayon Sports.

Guhera icyo gihe cyose, ntabwo aba bagabo bari bahanganye bigeze bahuza cyangwa ngo bicare bajye inama kuko bose ari abakunzi ba Rayon Sports.

Ibi byakomye mu nkokora cyane komite nshya y’iyi kipe iyobowe na Uwayezu Jean Fidele, kuko aba bagabo bayoboye iyi kipe aribo bagiraga uruhare mu kuyifasha mu buryo bw’ubukungu, mu guhemba abakinnyi ndetse no kubaha uduhimbazamusyi, ariko kuva icyo gihe barikamase ntacyo bongeye gutanga mu ikipe nk’umusanzu wo kuyishyigikira no kuyubaka.

Nyuma yo kwisuzuma bagasanga ibyo barimo gukora ntacyo bifasha ikipe bakunda ahubwo biri kuyisenya, Abahoze bayobora Rayon Sports bahuje umugambi wo kwiyunga na Sadate Munyakazi bakanyujijeho mu ihangana rikomeye, ryanamuhagurukije ku ntebe y’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, ku cyicaro cya Rayon Sports, hahuriye Abahoze bayobora iyi kipe barwanyaga Sadate aribo, Martin Rutagambwa na Muhirwa Prosper ndetse na Komite ya Rayon Sports iyobowe na Uwayezu Jean Fidele, bahura na Sadate Munyakazi, bose hamwe bahujwe n’igikorwa cyo kwiyunga no gusenyera umugozi umwe mu guharanira iterambere ry’iyi kipe.

Kubera impamvu z’akazi, ntabwo Paul Muvunyi yagaragaye muri iyo nama ariko yari abari hafi cyane, ndetse n’umugambi awurimo kandi arawushyigikiye.

Aba bagabo bateranijwe n’umugambi umwe, biyemeje gusiga inyuma ibyabatanyije bikabateranya mu bihe bishize, biyemeza guhuriza hamwe imbaraga, bagasenyera umugozi umwe baharanira kubaka Rayon Sports itajegajega kandi itwara ibikombe.

Mu bihe bitandukanye aba bagabo bayoboye Rayon Sports, yagiye yegukana ibikombe bitandukanye birimo n’ibya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Sadate Munyakazi yiyunze n'itsinda ry'abamurwanyije kugeza akuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports

Paul Muvunyi ari mu barwanyije Sadate cyane kugeza akuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports


Sadate yemeye kwiyunga n'abamurwanyije bakamukura ku ntebe y'ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Brabra2 years ago
    Byiza cyane. Ubu bwiyunge bwari bucyenewe ndetse bwaratinze. L'UNION FAIT LA FORCE". Mukomeze mushyire hamwe kugira ngo GIKUNDIRO yacu ikomeze itere imbere. Ubu nibwo igeze aho ibakeneye. Bravo Jean Fidèle, wowe wagize igitekerezo cyo guhuza abari bahangabnye.
  • Ema2 years ago
    SHWII DAAA ndakurahiye aha nta muti uvuguswe, ni ukurenzaho , uzabanze umbwire ko wacukumbuye ugasanga abo bagabo bihuje bo ubwabo bicara ahantu pembeni basangira agacupa, naho ngo bahuriye mu biro hhhhh, sawa rero.





Inyarwanda BACKGROUND