Buri mubyeyi wese iyo abyaye umwana aba yifuza kumwita izina ryiza, rigezweho kandi rifite igisobanuro cyiza bitewe n’ibyo amwifuriza mu buzima. Iyi ni nayo mpamvu nyamukuru yatumye InyaRwanda yiyemeza kujya ikugezaho ibisobanuro by’amwe mu mazina abanyarwanda bakunze kwita abana babo.
Chryso ni izina rikomoka
mu rurimi rw’Ikigereki ku ijambo ‘chrȳsós,’ rikaba risobanura ‘Zahabu.’
Bimwe mu biranga ba Chryso.
Chryso ni umuntu ukunda
kwigenga, udapfa gufungukira abandi, ariko ukunda kwiga ibintu bishya mu buzima.
Chryso ni umunyabwenge,
wiyumvamo cyane ibijyanye n’ubuhanzi, umuziki, ubuvanganzo n’ibindi bisa
nka byo.
Mu rukundo n’imibanire n’abandi,
Chryso ni umuntu ukunda kugira ishyaka cyane.
Ba Chryso akenshi bakunze
kugaragaza ibitekerezo byabo n’amarangamutima yabo bifashishije inyandiko
kuruta kubumbura akanwa kabo ngo bavuge ibibarimo.
Mu by’ukuri, abandi birabagora
cyane gusobanukirwa Chryso uwo ari we kuko adakunda kugaragaza ibimurimo imbere
keretse gusa iyo yamaze kwishimira ubucuti afitanye nabo.
Chryso ni umuntu ukunda
gukorera ahantu ha wenyine cyangwa aho abasha gufata ibyemezo bye ku giti cye. Ku
bw’ibyo, usanga afite amahirwe yo kuba yakora ubucuruzi bukunguka.
Iyi miterere yabo yihariye,
ituma babaho akenshi bitandukanya n’abandi cyangwa se babaho bonyine. Ibi kandi,
akenshi bibazanira ibibazo byo guhora bahangayitse n’agahinda gakabije mu
buzima.
TANGA IGITECYEREZO