RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Alpha Rwirangira ntakiba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/04/2019 12:43
0


Umuhanzi Alpha Rwirangira yari amaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yerekeje agiye kwiga, aha yari amaze hafi imyaka itandatu dore ko yerekejeyo muri 2012. Kuri ubu si ho akibarizwa nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abihamya.



Amakuru Inyarwanda twahawe na bamwe mu bari abaturanyi ba Alpha avuga ko uyu muhanzi yerekeje muri Canada. Alpha Rwirangira yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2012 aho yari agiye kwiga ibijyanye na "Business and music management" muri Kaminuza ya Roseville ibarizwa muri leta ya Kentucky. Yaje kurangiza amasomo ndetse anatangaza ko yatangiye akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bityo ntiyataha ngo agaruke mu Rwanda.

Mu minsi ishize ni bwo uyu muhanzi ufite abakunzi batari bake yerekeje muri Canada aho yagiye gukomereza ubuzima nk'uko bamwe mu bahoze ari abaturanyi be babitangarije Inyarwanda.com. Uwahaye amakuru Inyarwanda yadutangarije ko Alpha Rwirangira yimutse akajya gutura muri Canada aho muri iyi minsi yakomereje ubuzima.

Alpha Rwirangira

Hari amakuru avuga ko Alpha Rwirangira yamaze kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,...

Uyu muhanzi yari amaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yanakoreraga umuziki, kuva yagera muri iki gihugu yakoze indirimbo zinyuranye zakunzwe zirimo; Merci,Yes,Yamungu n'izindi zinyuranye. Nyuma yo kumenya inkuru yo kwimuka kwa Alpha Rwirangira twifuje kubiganiraho nawe icyakora ntabwo byadukundiye kuko uyu muhanzi telefone ye itacagamo. Turacyashaka uko twamuvugisha mu minsi micye turaza kumenya amakuru arambuye ku kwimukira muri Canada kwa Alpha Rwirangira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND