RFL
Kigali

Biravugwa: Kwizera Olivier yumvikanye na Rayon Sports nk’umusimbura wa Kimenyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/05/2020 22:45
0


Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutakaza umunyezamu wayo wa mbere Kimenyi Yves werekeje muri mukeba Kiyovu Sports, yamaze kumvikana na Kwizera Olivier wakiniraga Gasogi United kugira ngo aze gufatanya na Mazimpaka guhagarara neza mu izamu ry’iyi kipe.



Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2020, ni bwo byamenyekanye ko  Kiyovu Sports yasinyishije umunyezamu Kimenyi Yves wari uwa mbere muri Rayon Sports, aho bivugwa ko yatanzweho akayabo ka Miliyoni 16 z’amanyarwanda.

Rayon Sports yagombaga gutekereza byihuse uburyo yabona undi munyezamu mwiza uri ku rwego rwiza  wamusimbura.

Amakuru INYARWANDA ifite avuga ko Rayon Sports yahisemo Kwizera Olivier wari usanzwe ari umunyezamu wa Gasogi United, ndetse impande zombi zikaba zagiranye ibiganiro kandi bikaba byagenze neza isaha n’isaha yashyira umukono ku masezerano.

Kwizera Olivier wamenyekanye cyane muri APR FC nyuma ajya muri Bugesera ndetse anakina muri Afurika y’Epfo. Ni umwe mu banyezamu bajya basimburana na Kimenyi Yves ndetse na Ndayishimiye Eric Bakame mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu minsi ishize byavuzwe ko Kwizera  ari mu biganiro n’ikipe ya AS VITA Club yo muri DR Congo, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwahakanye aya makuru bwivuye inyuma buvuga ko nta biganiro na bicye bigeze bagirana n’uyu munyezamu ufite impano idasanzwe yo gukina umupira w’amaguru.


Biravugwa ko Kwizera Olivier yamaze kumvikana na Rayon Sports 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND