RFL
Kigali

Biravugwa: Mbarushimana Abdu watozaga AS Muhanga yerekeje muri Bugesera FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2020 18:27
0


Nyuma y’imyaka ine yari amaze ari umutoza mukuru w’ikipe ya AS Muhanga, Mbarushimana Abdu, biravugwa ko yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Bugesera FC, ibarizwa mu karere ka Bugesera ndetse akazayitoza uhereye mu mwaka utaha w’imikino.



Hari hashize iminsi hari amakuru avuga ko uyu mutoza ashobora kwerekeza mu karere ka Musanze ndetse n’ibiganiro bigeze kure, ariko amakuru yizewe atugeraho avuga ko Abdu Mbarushimana yamaze gsuinyira Bugesera amasezerano y’imyaka ibiri.

Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera ‘Sam Karenzi’atangaza ko ayo makuru atari ukuri, kuko kugeza ubu bagifite umutoza ufite amasezerano muri iyi kipe atararangira.

Kugeza ubu shampiyona yahagaze ikipe ya Bugesera iri ku mwanya wa munani n’amanota 30.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ahazaza h’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 mu Rwanda nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko umwanzuro uzatangazwa bitarenze tariki ya 30 Gicurasi.

Amakipe menshi yizeye ko uyu mwaka w’imikino utazakomeza bityo yatangiye gushaka abakinnyi n’abatoza bashya hakiri kare, ariko akirinda kubitangaza.

Bugesera FC izaba ikipe ya 11 Mbarushimana Abdu azaba anyuzemo nk’umutoza nyuma ya : Kibuye FC, Kist FC, Electrogaz, Academie ya FERWAFA, Police FC, Amagaju, Nyanza FC, Rayon Sports, Sunrise FC na AS Muhanga.

 

Abdu Mbarushimana watozaga AS Muhanga biravugwa ko yamaze gusinyira Bugesera FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND