RFL
Kigali

Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Herve ari mu maboko ya RIB

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/12/2019 18:29
1


Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Rugwiro Herve, ari mu maboko ya RIB ikorera mu karere ka Rubavu, aho yafatanywe ibyangombwa byo muri DR Congo ubwo yambukaga umupaka muto w’u Rwanda na Congo, ava muri Congo agaruka mu Rwanda.



Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle yatangarije InyaRwanda.com ko Rugwiro Herve yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano. Yakomeje avuga ko hari gukorwa iperereza ku cyaha uyu mukinnyi akurikiranyweho.

Kuri uyu wa Kabiri, Rugwiro Herve ubwo yambukiraga ku mupaka muto ugabanya u Rwanda na DR Congo yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo yagaragazaga ibyangombwa byo muri Congo. Ubwo twandikaga iyi nkuru Rugwiro Herve yari arimo guhatwa ibibazo kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubavu kugira ngo asobanure imvo n’imvano y’ibyangombwa byo muri Congo yasanganywe.

Amakuru InyaRwanda ifite avuga ko Rugwiro Herve yari avuye muri Congo ku mpamvu ze bwite zitaramenyekana. Ibi bibaye habura iminsi ine kugira ngo habe umukino ukomeye cyane w’umunsi wa 15 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda hagati ya Rayon Sports na APR FC.


Icyangombwa cyo muri DR Congo cya Herve Rugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera Jean Paul4 years ago
    Uuuhhhh yari agiye kuzana Dawa nako gutegura ko yari Kumwe n'abandi kwitegura #Deby yageze I Congo gute





Inyarwanda BACKGROUND