RFL
Kigali

Biri guca amarenga ko 2019 ari umwaka uzagaragaramo impano nshya kandi nyinshi muri muzika y'u Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/01/2019 13:46
0


Umwaka ni igihe kitari gito akenshi usanga habamo ibintu byinshi binyuranye yaba ibyiza ndetse n'ibibi. Umuziki nawo mu mwaka urangwa n'ibintu binyuranye harimo ababa ibyamamare batari bazwi ariko kandi hari n'ibyamamare bigabanya urwego rw'ubwamamare bwabo. Uyu mwaka wa 2019 watangiye guca amarenga ko ari umwaka wo kuzamura impano nshya.



Ibi kubivuga ni ibintu buri wese atahita yumva ariko ni ibintu buri wese yabona aramutse akurikirana ibijyanye na muzika. Aha umuntu yahera byonyine ku bahanzi bashya batangiye kwigaragaza cyane mu ntangiriro z'uyu mwaka, bakaza basanganira abandi basoje 2018 nabo ari bwo basa n'abavumbutse. Umwaka ushize warangiye abahanzi barimo Igor Mabano, Sintex, Alyn Sano, Victor Rukotana na Amalon bagaragaza gukomanga ku muryango w'ubwamamare mu Rwanda.  

Bill

Bill wavuye mu itsinda rya Yemba Voice yatangiye gukora umuziki ku giti cye

Aba bose bagikora umuziki kandi bagaragaza ko bafite inyota yo kuvamo ibyamamare mu njyana zinyuranye za muzika bakora mu Rwanda bari kotswa igitutu n'abahanzi bashya batangiye 2019 nabo bakomanga ku muryango w'ubwamamare mu Rwanda bayobowe n'abahanzi bahoze mu itsinda rya Yemba Voice. Aba basore uko ari batatu nyuma yo gutandukana kuri ubu buri wese agiye gutangira urugendo rushya rwo gukora muzika ku giti cye.

Seyn

Seyn winjiye muri Incredible Record agaragaza ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru...

kEVIN

Kevin nawe wamaze gusinya muri Incredible agize amahirwe izina rye ryakwamamara cyane mu gihe gito...

Muri aba bahanzi harimo Kevin  wamaze kwinjizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Incredible Record izwiho gufasha abahanzi, bityo bikaba byitezwe ko nashyirwamo imbaraga azavamo icyamamare. Usibye uyu ariko kandi hari na Nel Ngabo, umuhanzi mushya winjijwe muri Kina Music isanzwe ifasha abahanzi. Nawe aramutse yitaweho cyane mu rugendo rwe rwa muzika nta kabuza yavamo icyamamare cyane ko yafashwe n'inzu izwiho gufasha abahanzi kugera ku ndoto zabo.

Nel Ngabo

Nel Ngabo umusore wasinye imyaka itatu muri Kina Music

Si aba gusa dore ko hari n'undi muhanzi uzwi Seyn nawe wasinyanye na Incredible Record, nawe umaze kwemeza abakunzi ba muzika ko ari umuhanga ndetse aramutse afatanyije na Incredible Record ashobora kuba umwe mu bazavamo ibyamamare mu minsi iri imbere.

Aba bahanzi bose ni bamwe mu bagaragaza ko 2019 bashobora guhindura byinshi amazina yabo yari ataramamara akaba ibimenyabose binyuze mu muziki ndetse n'impano zabo bamaze kumurikira abantu binyuze mu ndirimbo zabo. aha niho u Rwanda ruzungukira abahanzi benshi ndetse n'abakunzi ba muzika by'umwihariko bunguke abahanzi beza kandi batari bamenyereye.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA KEVIN WINJIYE MURI INCREDIBLE

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA SEYN NAWE MUSHYA MURI INCREDIBLE

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BILLY UMWE MUBARI BAGIZE YEMBA VOICE

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA NEL NGABO UMUHANZI MUSHYA MURI KINA MUSIC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND