RFL
Kigali

Bizimana Yannick yashyize ku mugongo Rayon Sports y’abakinnyi 10 ikura amanota 3 kuri AS Muhanga - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2019 22:14
0


Ibitego bibiri Bizimana Yannick yatsinze AS Muhanga yamureze bifashije Rayon Sports kubona amanota atatu yari inyoteye nubwo bakinnye iminota 80 y’umukino ari abakinnyi 10, aya manota akaba ayihesheje umwanya wa gatatu ikomeza kotsa igitutu APR FC na Police FC ziyoboye urutonde rwa shampiyona.



Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali, watangiye mu mvura nyinshi ariko uko iminota y’umukino yagendaga ninako imvura yagenzaga make, kuko mu minota 20 yari imaze guhita, ariko amakipe yo ntiyakanzwe n’imvura kuko yayikinnyemo.

Umukino watangiye Rayon Sports bigaragara ko gahunda ari ukubabaza AS Muhanga y’umutoza Mbarushimana Abdu, kuko byasabye umunota umwe gusa kugira ngo AS Muhanga bayihe ikaze kuri Stade ya Kigali ku gitego cyatsinzwe na Yannick Bizimana ku mupira wari urenguwe na Irambona Eric, Rugwiro ashaka kuwutera arawuhusha ariko usanga Yannick aho yari ahagaze awuboneza mu rushundura.

Nubwo AS Muhanga yari itangiranye umwenda w’igitego, umutoza Mbarushimana Abdu yabwiye abakinnyi be gutuza bagakina umupira wabo nta guhubuka. Muhanga yakinnye neza mu kibuga hagati, banagera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves kenshi.

Ku munota wa 11 AS Muhanga yabonye penaliti, nyuma yuko Nshimiyimana Imran ategeye Niyongira Danny mu rubuga rw’umunyezamu yari yanakoze umupira n’ukuboko byatumye ahita anerekwa ikarita itukura asohoka mu kibuga, maze penaliti iterwa neza na kapiteni Hakundukize Adolphe yishyurira AS Muhanga igitego.

Rayon Sports yasigaye mu kibuga ari abakinnyi 10, rwari urugamba rukomeye rwari rugiye kurwanwa n’ingabo zasabwaga kwitanga zitizigamye kugira ngo zitahukane intsinzi. Rayon Sports ntiyacitse intege yakomeje gukina neza igerageza amahirwe ari nako AS Muhanga nayo yotsa igitutu izamu rya Rayon Sports.

Ku munota wa 29’ Bizimana Yannick yongeye kubabaza ikipe yavuyemo ubwo yayitsindaga igitego cya kabiri ku mupira mwiza wari uhinduwe imbere y’izamu na Radou.

Nyuma yo gutsinda igitego cya Kabiri, umutoza Espinoza yahise akora impinduka asohoka mu kibuga Omar Sidibe hinjira Commodore wari uje gufatanya na Mirafa gufunga hagati kugira ngo AS Muhanga itongera gusatira cyane izamu rya Rayon Sports inyuze mu kibuga hagati dore ko imipira yose ariho yayinyuzaga. Iminota 45 irangira Rayon Sports iri imbere ku bitego 2-1.

Mu gice cya kabiri buri kipe yagerageje gukora ibishoboka byose kugirango bashake intsinzi, ku ruhande rwa Rayon Sports Espinoza yakuye mu kibuga Yannick watsinze ibitego bibiri ashyira mu kibuga Gilbert Mugisha, aza no gukuramo Iranzi Jean Claude hinjira Habimano Hussein, amakipe yombi yagerageje gusatirana ahusha uburyo bwinshi bwo gutsinda, iminota 90 y’umukino irangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Gutsinda AS Muhanga byafashije Rayon Sports gufata umwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona aho yagize amanota 21 ikarushwa na APR FC ndetse na Police FC ziyoboye urutonde rwa shampiyona amanota atatu.

Rayon Sports Xl: Kimenyi Yves, Runaniza Hamza, Rugwiro Herve, Irambona Eric, Iradukunda Eric, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Michael Sarpong, Bizimana Yannick, Oumar Sidibe na Iranzi Jean Claude

AS Muhanga Xl: Nduwimana Pascal, Gasozera Hassan, Kagaba Obed, Turatsinze John, Twagirayezu Fabien Nizeyimana Junior, Ruboneka Bosco, Baransananiye Jackson, Niyongira Danny, Hakundukiza Adolphe na dacyayisenga Alex.

Mu wundi mukino wabereye I Rusizi AS Kigali yabonye amanota atatu itsinze Espoir imbere y’abafana bayo igitego 1-0, cyatsinzwe na kapiteni Haruna Niyonzima, akaba ari nacyo gitego cya mbere atsinze kuva yagera muri AS Kigali.


Wari umukino wamakipe aziranye cyane warimo ishyaka ryinshi


Rugikubita ku munota wa mbere Yannick yabatsinze igitego


Ni umukino warimo amakosa menshi ku mpande zombi


AS Muhanga yanyuzagamo ikima umupira Rayon Sports


Javier Martinez Espinoza utoza Rayon Sports


Mbarushimana Abdu utoza AS Muhanga


Yannick Bizimana yongeye kubabaza AS Muhanga ayitsinda igitego cya kabiri



Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri Yannick yapfukamye ashimira Imana

Dore uko umunsi wa 10 wagenze
Kuwa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019

Heroes FC 3-2 Musanze FC
Gasogi United 1-0 Gicumbi FC
Sunrise FC 2-4 APR FC

Ku wa Gatatu tariki 27/11/2019

SC Kiyovu 5-2 Bugesera FC
Police FC 1-0 Marines FC
Mukura VS 3-1 Etincelles FC

Ku wa Kane tariki 28/11/2019

Rayon Sports FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)
Espoir FC vs AS Kigali (Stade Rusizi, 15h00)

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND