RFL
Kigali

Bobi Wine yarekuwe yiyemeza gukomeza guharanira amahoro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2019 8:32
0


Umunyamuziki wahindutse umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi Sentamu wamamaye nka Bobi Wine, uvuga ko aharanira amahoro, yarekuwe na Police ya Uganda ku mugoroba w’uyu wa mbere tariki 22 Mata 2019, abwira itangazamakuru ko we n’abambari be bagiye gukomeza guharanira inzira y’amahoro.



Yatawe muri yombi mu gitondo cy’uyu wa mbere ubwo yerekezaga Busabala aho yagombaga kugirana ikiganiro n’itangazamakuru asobanura ibijyanye n’ihagarikwa ry’igitaramo yari yateguye cya Pasika cyagombaga kuba kuya 22 Mata 2019.

Bobi Wine akimara gutabwa muri yombi, umugore we, Barbie Itungo Kyagulanyi, yabwiye AFP ko “yafashwe na Police ubwo yari Busabala aho yagombaga kugirana ikiganiro n’itangazamakuru asobanura ku gitaramo cye cyahagaritswe na Police ya Uganda.” 

Umuvugizi wa Police, Fred Enanga, yemeje ko “twamufashe tumuvana Busabala ariko ntabwo twavuga ko twamutaye muri yombi.”. Bobi Wine yajyanwe mu rugo ari kumwe na Depite Francis Zaake, umuhanzikazi Nubian Li n’abandi.  

Yavuze ko kuba yahagarikiwe igitaramo bitamuteye ubwoba ndetse ko bitamubuza gukomeza kuzamura ijwi. Yarekuwe na Police ya Uganda ku mugoroba w’uyu wa 22 Mata 2019, avuga ko agiye gukora urugendo rwo gushakisha amahoro  

Police ya Uganda yamugejeje mu rugo iwe ahitwa Magere mu Ntara ya Wakiso. Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, Bobi Wine yavuze ko we n’itsinda bakorana bagiye gukomeza gushaka umuti w’amahoro bamagana ibyo bakorewe na Police.   

Yagize ati “..Baradufunze, bangiza imodoka zacu…. Ubu ngiye kwandika ibaruwa nyoherereza Police mbabwira ko tugiye kwirara mu mihanda mu rwego rwo guharanira ibyo dushaka…Mu gitondo nzakora urugendo ngana Naguru ku cyicaro gikuru cya Police mbere ko mparanira amahoro.”

Yavuze ko ubwo bari mu gace ka Busabala, Police yangije imodoka ye, avuga ko azakoresha ubundi buryo ariko akagera kuri Police. Ati “Nzakoresha imodoka rusange cyangwa se ngende n’amaguru ariko ngeze ibaruwa kuri Police.”   

Yabwiye itangazamakuru ko we n’itsinda bakorana bakoze uko bashoboye banyuza ibintu mu nzira z’amategeko ariko ko aho bigeze bananiwe, bageze aho gushakisha amahoro mu nzira ze.

Ikinyamakuru Pmdaily cyanditse ko umubare munini w’abasirikare n’aba-police bagose aho Bobi Wine atuye bagenzura buri modoka yose yinjira n’isohoka. 

Daily Monitor ivuga ko mu minsi ishize Perezida Museveni yahuye n’abafite aho bahuriye n’umuziki ababwira ko bakwiye gutandukanya umuziki na Politike. Ni mu gihe Bobi Wine we avuga ko kuva mu Ukwakira 2017 amaze gufungirwa ibitaramo 124.

Bobi Wine ubwo yari mu mudoka ya Police ya Uganda.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND