RFL
Kigali

Bobi Wine yongeye gufungwa! Polisi yakoresheje amasasu n’ibyuka biryana mu maso itatanya abambari be

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/04/2019 11:54
0


Umunyamuziki wahindutse umunyapolitiki, Bobi Wine witeguraga gukora igitaramo cya Pasika kuri uyu wa mbere tariki 22 Mata 2019 cyamaze kuburizwamo, yatawe muri yombi na Police ya Uganda ajyanwa ahantu hatazwi. Ni mu gihe abambari be batatanyijwe n’amasasu ndetse n’ibyuka biryana mu maso.



Umuhanzi Nibian Li wari kumwe na Bobi Wine mu mudoka we ntabwo yafunzwe. Mu gitondo cy’uyu wa mbere nibwo depite Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine yavuye iwe mu rugo ajya mu kiganiro n’itangazamakuru yateguriye ahitwa One Love Beach-Busabala aho agomba gusobanura ibijyanye n’isubikwa ry’igitaramo cye cyagombaga kubera i Kampala.

Umunyamakuru Derrick Wandera wa The New Vision uri ahabera ikiganiro n’itangazamakuru, yatangaje ko Police ya Uganda yifashishije amasasu ndetse n’ibyuka biryana mu maso itatanya igihiriri cyiri ahitwa One Love Beach gishyigikiye Bobi Wine wahagarikiwe igitaramo yiteguraga gukora.

Uyu munyamakuru yavuze ko Depite Allan Ssewanyana ari mu bagizweho ingaruka n’amasasu ndetse n’ibyuka byatewe na Police ya Uganda mu guhangana n’abigaragambya bashyigikiye Bobi Wine usanzwe ari umudepite mu Nteko ya Uganda.


Depite Allan yahungabanye

Yongeyeho ko Andrew Mukasa na Abbey Musinguzi bazobereye mu gutegura ibitaramo muri Uganda ari na bo bateguraga icya Bobi Wine, bamaze gutabwa muri yombi mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2019 bafatiwe One Love Beach-Busabala, ngo bombi bahise batwarwa n’imodoka ya Police.

Amafoto yasohowe na The New Vision yagaragaje imodoka z’intambara, abasikare benshi ndetse n’abaturage bakwiriye imishwaro nyuma y’uko Polisi ibatatanyije. Bamwe buriye imodoka, abandi bazenguruka imodoka kuburyo bitorohera buri wese kubona aho anyuza ikinyabiziga.

Abanyamakuru bo muri Uganda n’abandi beguye ibyuma barahatanira gufata amafoto n’amashusho y’uburyo Police ya Uganda iri guhangana n’abashyigikiye Bobi Wine wamaramaje kuziyamamariza kuyobora Uganda.

Imodoka z'intambara n'abasirikare kabuhariwe bagose aho Bobi Wine yakoreraga ikiganiro n'abanyamakuru.

Abigaragambya bakwiriye imishwaro

Police ya Uganda yakajije umutekano.

Itangazamakuru ryatyaje ikaramu

Abateguraga igitaramo cya Bobi Wine bafunzwe

Batwawe mu mudoka ya Police bajya guhatwa ibibazo

Itangazamakuru ryabukereye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND