RFL
Kigali

Bonhomme yashimiye cyane Inkotanyi, aratungurwa yambikwa igitenge nka kimwe mu bikoresho zifashishaga zirokora benshi muri Jenoside

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/07/2019 16:39
0


Mu gitaramo ‘Inkotanyi Ni Ubuzima’ ku munsi w’ejo cyari kibaye ku nshuro yacyo ya kabiri, cyateguwe n’umuhanzi Bonhomme uhamya ko kizajya kiba ngarukamwaka yashimiye byimazeyo abahoze ari ingabo za RPF bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu abashimira ko bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ubusanzwe umuhanzi Bonhomme amenyerewe mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo ‘Ijambo rya Nyuma’, ‘Kubera ko’, ‘Wasaga Ute?’ ndetse n’izindi zirimo izo mu duce dutandukanye bamwifashisha mu kwibuka abantu babo. Umwaka ushize wa 2018 yasoje iminsi 100 yo Kwibuka (Icyunamo) ashimira Inkotanyi mu gitaramo yise ‘Inkotanyi Ni Ubuzima’. No muri uyu mwaka rero ku itariki avuga ko itazahinduka muri Kigali, tariki 3 Nyakanga, yongeye gukora igitaramo cyo gushimira Inkotanyi ko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.


Umuhanzi Bonhomme wateguye igitaramo 'Inkotanyi Ni Ubuzima' yizihiwe acinya akadiho

Ubwo Bonhomme yahamagawe ku rubyiniro yinjira yambaye imyenda isa n’izwi nka Mukotanyi kuva ku rukweto, ipantalo, ishati n'ingofero, yakiranwe urugwiro rwinshi cyane. Yakomeje ajya aho ingabo zamugariye mu rugamba zari zicaye mu tugare, abapfukama imbere azamura ibiganza hejuru abaririmbira abashimira avuga ko ari Ishimwe rikomeye abafitiye mu ndirimbo ye yumvikanisha ko hari  "Igihango" aho yibutsaga abarokotse Jenoside ijambo babwiwe n’Inkotanyi ati "Ibuka ijambo rya mbere bakubwiye, ukurure ayo mashusho, twumve icyanga cy'ubuzima, twumve icyanga cyo kubaho kubera Iz'amarere. Tekereza ubakubita amaso, maze utekereze iyo zitinda gato amasaha cyangwa iminsi 2 gusa, tekereza aho zagusanze zari gusanga ubuzima bwazimye. Ariya masaha bakugereyeho ni cyo cyanga cy'iki gitaramo."


Bonhomme yinjiye yambaye imyenda ijya gusa na Mukotanyi

Yageze imbere y'ingabo zamugariye ku rugamba arapfukama maze arabaririmbira

Yakomeje aririmba inkuru mpamo, avuga ku buhamya bwose bw'abarokotse Jenoside yumvise bubabaje cyane ariko bose bajya kubusoza bakiruhutsa bati “Ngiye kubona mbona Inkotanyi ziraza maze abicanyi barahunga”. Muri iyo ndirimbo yakomeje asaba abacitse ku icumu kutazatatira igihango bafitanye n'inkotanyi maze arahaguruka ashimira cyane abari bicaye mu tugare agenda abakora mu ntoki bose ababwira ngo “Mwarakoze.”


Yakomeje ashimira Inkotanyi cyane ati "Mwarakoze kuduha Ubuzima."

Yahise azamuka ajya ku rubyiniro maze azamukana n’indirimbo ye "Imbunda y'Inkotanyi" yibutsa abantu ko ubundi Imbunda yakorewe Kwica ariko muri Jenoside iy'inkotanyi yari yihariye kuko ababyumvaga aho kuyihunga barayisangaga. Yasabye abari muri Camp Kigali bose kwishima bakabyinana ndetse n'abari mu tugare abasaba kutifata na gato.



Yakomeje gushimira Inkotanyi aririmba abantu bizihiwe

Bacinye akadiho cyane ndetse akiri kuririmba Bonhomme yatunguwe yambikwa igitenge mu ijosi nk’ikimenyetso cya kimwe mu bikoresho Inkotanyi zakoreshaga mu kurokora Abatutsi kuko abenshi babageragaho batabasha kugenda bikaba ngombwa ko babaheka mu bitenge.



Yatunguwe yambikwa igitenge nka kimwe mu bikoresho Inkotanyi zifashishaga mu kurokora benshi

Mu gukomeza gushimira Inkotanyi yakomereje ku ndirimbo ye yitiriye iki gitaramo "Inkotanyi Ni Ubuzima" agaruka ku mateka abacitse ku icumu babayeho muri Jenoside cyane ko abenshi bari hafi yo gupfa maze Inkotanyi zikabarokora na n'ubu akaba abura Inyiturano izikwiye kuko buri wese zageragaho zabanzaga kumubwira ngo "Humura Ntugipfuye!"


Bonhomme avuga ko nta nyiturano yindi ikwiye Inkotayi kuko zakoze ibidasanzwe

Yasobanuye impamvu akinjira yabanje kuririmba apfukamye imbere y’ingabo zamugariye ku rugamba ati "Impamvu naririmbye iriya ndirimbo mpfukamye, ni uko nashakaga kugaragaza ko ntacyo ndi cyo imbere yabo rwose. Ngomba kubacira bugufi kuko nanjye barandokoye. N'ubwo ntamenya uwandokoye kuko ntamwibuka isura ariko wenda ari hano sinabimenya."


Yasobanuye Impamvu yaririmbye abapfukamye imbere

Habayeho igikorwa cyo kugurisha CD ya Album “Inkotanyi Ni Ubuzima” iriho indirimbo 8. Abanyamayaga bateranyirije kugura CD imwe ku mafaranga ibihumbi Magana atatu na mirongo itatu nk'inkunga y'urugendo rwa Bonhomme uri bwerekeze mu Bubiligi aho azataramira i Buruseli mu mpera z’iki cyumweru turimo. Bonhomme mu gusoza, yashimiye abamugumyeho n'ubwo hari ibitaramo byinshi byabayeho. Yavuze aho yakuye igitekerezo ko ari kuri Egide Nkuranga ubwo bari ahantu habereye igikorwa cyo kwibuka akavuga ngo "Inkotanyi Ni Ubuzima" nuko ahakura inganzo. Yagize ati “Nk'umuhanzi w'umunyamwuga, si uko ndi umuhanga ahubwo ni uko nkora kinyamwuga,  namusabye ko yanyemerera nkakoresha izina rye arabyemera.”


Bamwe mu bitabiriye igitaramo 'Inkotanyi Ni Ubuzima'

Yasoje avuga ko abantu baza muri icyo gitaramo biba bibari ku mutima koko kandi bazafatanya bagashobora kubikorera henshi. Yabasabye kuzakomeza kumugumaho, ati “Ndabakunda cyane kandi abantu baje hano dufitanye igihango, muzangumeho, nanjye nzabagumaho.” Tubibutse ko ku itariki 19/07/2019 igitaramo nk’iki kizakomereza ahandi hantu mu INYARWANDA izabagezaho byimbitse mu minsi iri imbere.




Bonhomme yashimiye cyane abamugumyeho abasaba kutazacogora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND