RFL
Kigali

Bora Shingiro yadutangarije icyo we n’abandi banyarwanda bari kumwe muri Egypt muri LAFF bahungukiye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/03/2019 14:25
0


Muri Egypt hari kubera iserukiramuco rya LAFF (Luxor African Film Festival) ryitabiriwe n’abanyarwanda 3 bahamya ko hari ibyo bahungukiye kandi bizabafasha gukomera no kugeza kure filime zabo kandi bishimiye urwego Afurika igezeho mu gutera imbere ku ruganda rwa filime.



Bora witabiriye Iserukiramuco rya Luxo avuga ko aho ari muri Egypt bateye imbere cyane kuko binateguye neza kurusha ibyo yagiye abona mu Rwanda ndetse yanadutangarije ko yishimiye ko mu bagize akanama nkemurampaka harimo umunyarwanda kandi ashimishijwe cyane n’urwego filime za Afurika ziriho cyane ko nta yijenjetse n’imwe irimo.

Mu kiganiro Bora Shingiro yagiranye na INYARWANDA yavuze ko babakiriye neza kandi biteguye neza cyane. Yavuze ko aho baba ari heza no mu bikenerwa byose nko kubageza aho bagomba gukorera gahunda zabo byose babitaho. Bahageze tariki 15 Werurwe 2019 maze gahunda zitangira tariki 16 ku munsi wakurikiyeho. 

Bora yatubwiye ko agiye kuhavana umusaruro munini. Yagize ati “Natwe ubwacu twagezemo tudashaka ibihembo kurusha ibindi byose. Ahubwo umusaruro twahaboneye ni inshuti. Njye umusaruro munini mpavanye ni inshuti zikomeye cyane bigaragara ko bitazarangirira aha ngaha ahubwo bigiye kudufasha gukomeza gukora cyane dufatane urunana, bidufashe twambuke tugere kure.

Bora Shingiro
Bora yishimiye inshuti yungutse kandi bazanakorana imishinga ya filime

Uyu musore uhamya ko akuye inshuti nyinshi muri iyi Festival, avuga ko bitazarangirira aha kuko muri abo hazavamo abo bakomezanya. Mu banyarwanda 5 bari muri Egypt, harimo 3 bari mu marushanwa ari bo Bora Shingiro, Amri Yuhi na Joel Karekezi naho abandi 2, Samuel Ishimwe Karemangingo na Alexandre bakaba umwe ari mu bagize akanama nkemurampaka undi ari mu cyo twakwita amahugurwa.

Luna by Bora
Luna ni yo filime yahaye Bora amahirwe yo kujya muri Egypt

Ku bijyanye n’uko abona izindi filime agendeye ku ziri mu irushanwa Bora yavuze ko we na bagenzi be batunguwe cyane aho agira ati “Icyo navuga ni uko nta filime n’imwe irimo hano ijenjetse! Twese twarebye turibaza tuti 'Ese ahubwo ibi bintu bibaho? Afurika yacu igeze kuri uru rwego?’ Harimo amafilime ureba ukavuga uti ‘Akanjye kashobotse!’ Gusa ni byiza twarabikunze cyane kuko hari ubwo uba wumva ko filime yawe itari ku rwego ushaka ariko undi akaza akakwereka ubwiza bwayo ukabubona koko…”

Bora Shingiro

Bora Shingiro ni umwe mu bategereje ibisubizo bya LAFF

Yakomeje avuga ku kijyanye n’amafaranga yagiye akoreshwa kuri filime aho hari aho bikanga bitewe n’urwego rwa buri wese. Kugeza ubu, abo banyarwanda uko ari 3 bamaze kumurika filime zabo, bategereje uyu munsi ari nawo wa nyuma w’irushanwa. Ibisubizo biri buve muri ayo marushanwa, INYARWANDA iraza kubibagezaho nabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND