RFL
Kigali

Boris Ntwari, umunyarwanda wa mbere witabiriye imyiyerekano ‘World of dance’ yahuriyemo na Jennifer Lopez

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/07/2019 16:04
0


Ntwari Alain Boris ubarizwa muri Leta ya Maine niwe munyarwanda wa mbere witabiriye imyiyerekano ikomeye yo kubyina yabaye mu 2016. Yabereye muri Boston ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika ahuriramo n’umunyamuziki w’umubyinnyi Jennifer Lopez n’abandi b’amazina azwi.



Uyu musore yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2013, ubu abarizwa muri Leta ya Atlanta muri Georgia. Asanzwe ari umukozi muri kompanyi itanga ubwishingizi kuri telefoni, ‘internet Marketing and Dance.’

Amashuri abanza yize kuri St Charles Rwanga i Nyamirambo. Ayisumbuye yize kuri S O S Technical School i Kagugu. Kaminuza yize muri Oklahoma Christian University aho yavuye ajya gutura muri Leta ya Maine.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ntwari Boris, yatangaje ko yakuze afite inzozi zo kuzakina umukino wa ‘soccer’, byakwanga agakinira ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal n’ubwo atari ko byaje kugenda.

Yavuze ko yatangiye ibyo kubyina afite imyaka 10 y’amavuko kandi ko yumvaga ari ibintu akunze anafite icyizere cy’uko azasaruramo agatubutse.

Mu 2016 nibwo yaserukiye u Rwanda yitabira imyiyerekano yo kubyina ikomeye yabereye muri Ameirka. Yitabiriye iyi myiyerekano ku butumire bwa ‘World of dance’ isanzwe itegura iyi myiyerekano.

Iyi myiyerekano ni ngarukamwaka ibera muri Leta zose zigize Amerika. Bazenguruka berekana imico yo kubyina itandukanye ku isi yose. Ni imyiyerekano ikunze kwitabirwa n’urubyiruko.

Ihuriza hamwe ababyinnyi ba mbere bakomeye ku isi bakerekana impano, ndetse habamo n’irushanwa rifasha ababyinnyi bakizamuka kugaragaza impano yabo ku bantu benshi baba bitabiriye ibirori.

Boris Ntwari [wambaye ingofero] ari kumwe n'abo bahuriye mu myiyereko

Ntwari avuga ko byari ibihe bidasanzwe kuri we, kuko yerekanye ko no mu Rwanda hari impano zo kubyina.

Yagize ati “Byari bihesheje ishema igihugu kwerekana ko n’iwacu hari impano yo kubyina no gukomeza gutera imbaraga urubyiruko ruri hasi yanjye kuzakomerezaho ndetse no kurushaho.”

Yakomeje avuga ko muri iyi myiyerekano yahuriyemo n’ibyamamare ku isi nka Jennifer Lopez umuririmbyi wagize umwuga ibyo kubyina, Just Jet, umubyinnyi wo muri Jabba Wokeez, Chachi Gonzales, Iad Eastwood n’abandi benshi.

‘World of Dance’ iherutse kuba kuya 26 Gashyantare 2019. Ni imyiyerekano yo kubyina ikomeye yananyujijwe kuri televiziyo ya NBC.

Jenniffer Lopez, umuhanzi Ne-Yo ndetse na Derek Hough nibo bari bagize akanama nkemurampaka. Uwitwa Scott Evans yasimbuye Jenna Dewan ku mwanya w’uwayoboye ibi birori (Mc).

Uyu musore avuga ko yungutse byinshi bitewe n’ibyo yagiye anyuramo mu buzima ariko kandi ubuzima bwe abugabanyamo ibice bine.

Ati “Igice cya mbere ni ukuvuka no kwiga. Igice cya kabiri ni ukumenya uwo uriwe no kumenya icyo ushaka gukora ubuzima bwawe bwose.

Igice cya gatatu ni ugukora ibyo wavuze kuzakora mu gice cya kabiri. Hanyuma igice cya kane ni ukubana n’umuryango wawe no gufasha Isi kumenya ibyo wize mu buzima bwawe.”

Muri iyi myiyerekano akanama nkemurampaka gatanga amanota gashingiye ku buryo umubyinnyi yitwaye ku rubyiniro bihabwa amanota 20%.

Tekiniki yakoresheje yiyerekana bihabwa amanota 20%, imbyino yerekanye bihabwa amanota 20%, ubuhanga yashyize mu mbyino ze bihabwa amanota 20% ndetse n’uburyo yerekanye ibyo yateguye bihabwa amanota 20%.

Boris avuga ko yakuze akunda ibijyanye n'imyiyerekano

Iyi myiyerekano yayihuriyemo n'ibyamamare birimo na Jennifer Lopez





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND