RFL
Kigali

Bradley Cooper yatandukanye na Irina Shayk, Lady Gaga aratungwa agatoki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/06/2019 10:36
0


Ikinyamakuru People Magazine mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 06 Kamena 2019 cyasohoye inkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Bradley Cooper yatandukanye n’umukunzi we Irina Shayk bari bamaranye imyaka ine mu munyenga w’urukundo.'



Gashyantare 2019, Cooper na Lady Gaga biyerekanye mu birori bya Oscars Awards. Bacyetswe amababa ahanini biturutse ku buryo bitwaye imbere y’umubare munini wari ukurikiranye ibi birori.   

Ibinyamakuru bitandukanye icyo gihe byanditse ko Cooper yaba ari mu rukundo na Lady Gaga yifashishije muri filime ‘A Star is born'. Abakoresha Twitter kuva bamenya itandukana rya Cooper n’umukunzi we, bashyize mu majwi umuhanzikazi Lady Gaga ko ariwe utumye urukundo rwabo rurangira, dore ko na mbere byakunze kuvugwa ko Lady Gaga yaba yarakunze Bradley Cooper bakinanye ari umugore n'umugabo muri filime 'A Star is Born'.

Bamwe babiteyemo urwenya bavuga ko Lady Gaga yatangiye kwishimira ko Cooper ari ingaragu. Abandi bakavuga ko afite ibyishimo byo gusoma inkuru y’isenyuka ry’urukundo rwa Cooper n’umukunzi we. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jimmy Kimmel, Lady Gaga yatangaje ko ibivugwa ari ibihuha ko uburyo yitwaye ku rubyiniro na Cooper nta kindi bari bagamije uretse kuba ari inshuti bisanzwe.

Yavuze ako “Abantu babonye urukundo. Nawe bitekerezeho, ibyo nyine n’ibyo twashakaga ko mubona.” Cooper w’imyaka 44 na Shayk w’imyaka 33 bombi bagomba kuganira ku nshingano zo kwita ku mukobwa wabo Lea De Seine bibarutse muri Werurwe 2019.

Uhagarariye aba bombi ntiyabonetse ngo agire icyo avuga ku itandukana rya Cooper na Shyak. Cooper wari mu bahataniraga ibihembo bya Oscar muri uyu mwaka we n’umukunzi we usanzwe ari umunyamideli batangiye gukundana muri 2015.

Urukundo rw’aba bombi bakomeje kurugira ibanga kugeza ubwo Shayk abwiye ikinyamakuru Glamour UK muri Gashyantare 2019 ko bahisemo kudashyira ku mugaragaro ubuzima bwabo bwite. Yagize ati “Mfite inshuti nyinshi zishyira ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga nka instagram mu buryo bweruye. Ndabyemera kandi ntekereza ko ari ibintu byiza. Ariko nyine ndatekereza ari amahitamo yabo.”

Yungamo ati “Kubera ko akazi nkora kansaba kujya kure y’ibyo nahisemo kudashyira hanze ubuzima bwanjye bwite. Niyo mpamvu nyine byitwa ko ari ‘ubuzima bwite’ kubera ko ari ikintu cyawe wowe n’umuryango wawe. Kandi rwose numva mbyishimiye.”

Cooper yatandukanye n'umukunzi we Irina bari bamaranye imyaka ine

Gashyantare 2019, Cooper aganira na Oprah Winfrey mu kiganiro ‘Oprah’s Supersoul Conversations from Times Square’ cyabereye mu Mujyi wa New York, yatangaje ko kugira umuryango ‘byahinduye buri kimwe cyose’. Yagize ati “Umwana wacu ni agatangaza! Ntabwo nizeraga ko bizambaho…Ubwo nari mu cyumba ndi kumwe nawe ntabwo niyumvishaga ko yavuga ngo ‘Papa.” Yakomeje avuga ko hari igihe yitegereza umukobwa akabona afite ishusho ya se bigatuma yihatira kureba filime nyinshi.

Umubyeyi wa Cooper ariwe Charles yitabye Imana mu 2011 nyuma y’igihe kinini arwaye indwara ya ‘cancer’. Cooper yagize ibihe byiza muri 2018 ubwo yashyiraga hanze filime yise ‘A Star is Born’. Yahataniye ibihembo umunani muri Academy Awards ndetse indirimbo 'Shallow' Lady Gaga yaririmbye muri iyi filime itsindira igihembo.

Nyuma y’itangwa ry’ibi bihembo, Cooper yashyize ingufu nyinshi mu kwita ku muryango nk’uko umwe mu nshuti za hafi yabibwiye ikinyamakuru People muri Mata 2019.

Cooper na Gaga baciye amarenga y'urukundo mu birori bya Oscars

Cooper kenshi yumvikanishije ko gushinga urugo byahinduye ubuzima bwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND