RFL
Kigali

Bralirwa Plc yatangaje ko igiye kugarura ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star mu isura nshya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/04/2019 18:51
0


Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Merid Demissie, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2019, Primus Guma Guma Super Star yahurizaga hamwe abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda itabaye bitewe n’uko bari gutegura kuyikora mu isura nshya. Yatangaje ko mu minsi iri imbere bazabivugaho birambuye.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Marriott Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2019, Bralirwa yavuze ko inyungu yabonye muri 2018 ingana na miliyari 7.2 ndetse ko inateganya gushyira ku isoko ibinyobwa bishya. Merid yavuze ko ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star byafashije birushijeho mu kumenyekanisha ikinyobyabwa cya Primus; iba gahuzamiryango batarama biratinda basoma kuri ‘rufuro’.  

Yabajijwe n’itangazamakuru icyatumye muri uyu mwaka wa 2019, ibi bitaramo bisubikwa, asubiza ko Primus Guma Guma Super Star uyu mwaka wa 2019 itakozwe nk’uko byari bisanzwe kuko bari gutegura gukora ibindi bitaramo mu isura nshya. Yongeyeho ko uko umushinga w’ibi bitaramo uteye uzatangazwa mu minsi iri imbere.  

Yagize ati “Icyo tuzirikana ni uko Guma Guma yabaye kampanye nziza kuri twe kandi yafashije byihariye mu kurusha kumenyekanisha inzoga ya Primus. Turi gutekereza uko Primus Guma Guma Super Star yagaruka ariko mu isura nshya. Tuzabivugaho neza ubwo tuzaba tubitangiza ku mugaragaro.”

INYARWANDA ifite amakuru avuga ko Primus Guma Guma Super Star yasimbuwe n’ibitaramo bitanu bigiye gutegurwa na Mushyoma Joseph [Bubu], afatanyije na Bralirwa, Airtel na Police y’u Rwanda. Ibi bitaramo ni byo byatumiwemo umuhanzi ukomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Diamond Platnmuz, uyu akaba ari we uzabisoza.  

Primus Guma Guma Super Star yabijije ibyuya abahanzi nyarwanda babaga ari 10; abandi bakoresha kata (ni ko byavugwaga). Uwayegukanaga yivugaga imyato akikomanga ku gatuza, abatsinzwe bakagaragaza kutemeranywa n’ibyakozwe.

Abayitwaye binjije agatubutse ubuzima burahinduka, abo bataramiye basigarana ibyishimo bidashira. Inzoga ya Primus yari nyambere muri ibi bitaramo, ibirango byayo byavaga ku mutaka bikagera ku modoka by’uru ruganda, n’ubu ni ko bikiri.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryatigishije imitima ya benshi, buri muhanzi agakora arota guhatanamo. Mu nshuro zigera ku munani iri rushanwa ryabaye, ryatwaye na Tom Close, Jay Polly, Riderman, Dream Boys, Urban Boys, Knowless, King James na Bruce Melodie.

Merid yavuze ko bari gutekereza kugarura ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star mu isura nshya.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND