RFL
Kigali
5:01:03
Jan 9, 2025

Breaking: Mugabo Gaby wanyuze muri Rayon Sports, agakina muri Kenya yerekeje muri Sunrise FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/09/2020 17:46
0


Myugariro w’umunyarwanda Mugabo Gabriel wamaze gutandukana n’ikipe ya KCB yo muri Kenya yakiniraga, yamaze kwerekeza mu karere ka Nyagatare aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Sunrise FC itozwa n’umugande Moses Basena.



Mugabo wari umaze hafi imyaka ibiri muri Kenya, yatandukanye na KCB nyuma y’ikibazo cy’ubukungu butari bwifashe neza muri icyo gihugu, byatumaga abakinnyi batabona ibyangombwa bagomba guhabwa n’ikipe, we na bagenzi be bafata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda.

Amafoto yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, agaragaza Mugabo Gabriel ari gusinyira ikipe ya Sunrise FC, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azayikinira.

Ikipe ya Sunrise yagaragaje intege nke mu bwugarizi mu mwaka w’imikino ushize, irashaka gukemura ikibazo cyagaragaye mu bwugarizi, ku isonga Mugabo bizeye ko azabafasha byinshi.

Mu minsi ishize, umutoza wa Sunrise, Moses Basena yatangaje ko agiye kwita cyane ku kibazo cy’ubwugarizi bwabatengushye mu mwaka ushize w’imikino. Yagize ati “Ifite ubusatirizi bwiza ndetse n’abakina mu kibuga hagati nta kibazo gikomeye bafite, ubu tugiye kureba uko dukemura ikibazo cy’ubwugarizi”.

Mugabo Gabriel yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports, yavuyemo yerekeza muri Rayon sports yandikiyemo amateka akomeye, nyuma yo gutwarana nayo ibikombe bitandukanye, akanayifasha kugera muri ¼ muri CAF Confederations Cup, ahava yerekeza muri KCB yo muri kenya 2018, naho ntiyigeze ahatinda yahise agaruka mu Rwanda muri Sunrise FC.


Mugabo Gabriel yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Sunrise FC

Mugabo yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND