RFL
Kigali

Sadate na Komite yari iyoboye Rayon Sports n’abandi bagaragaye mu makimbirane bahagaritswe-VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/09/2020 14:27
0


Uwari umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate na Komite Nyobozi yari iyoboye iyi kipe ndetse n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri Rayon Sports bahagaritswe.



Nyuma y'ubwumvikane bucye bwari bumaze iminsi itari micye mu bafite ijambo rikomeye muri Rayon Sports, byatumye inzego za leta zirimo RGB zinjira mu mizi y’iki kibazo ngo havugutwe umuti urambye, byarangiye abagaragaye mu makimbirane bose bahagaritswe udasize na Sadate.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, cyabereye mu cyumba cy’uruganiriro rwa Kigali Arena, Dr Kayitesi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB, yatangaje ko uwari umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate na Komite nyobozi yari iyoboye iyi kipe ndetse n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri Rayon Sports bahagaritswe.

Uyu muyobozi yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ubusesenguzi bwakoranywe ubushishozi ku bibazo by’imiyoborere, iby’imicungire y’umutungo w’ikipe ndetse n’umwiryane w’urudaca waranze abayoboye Rayon Sports.

Mu gihe cya vuba gishize, havutse kutumvikana kw'ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwari bukuriwe na Munyakazi na bamwe mu bagize izindi nzego ahanini biganjemo abayoboye iyi kipe; amwe mu matsinda y'abafana (fan clubs), abavuga rikijyana muri Rayon Sports kubera umusanzu bayiha ariko na cyane cyane Imena.

Bwana Munyakazi yeretse icyo kigo cya leta ko bashaka kumweguza kuko ari kuvugurura imitegekere y'ikipe kandi agaragaza raporo z'uko abayoboye Rayon Sports mbere banyereje umutungo wayo. Uyu muyobozi kandi yanamenyesheje umukuru w’igihugu Paul Kagame, ibibazo iyi kipe ifite asaba ko bafashwa kubikemura.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Kayitesi yatangaje ko nyuma yo guhagarika umuryango wa Rayon Sports, hagiye gushakwa komite y’inzibacyuho igiye kuyobora Rayon Sports. Biravugwa ko Murangwa Eugene wakiniye Rayon Sports ari we ugiye kuyiyobora mu nzibacyuho.


Sadate Munyakazi na Komite ye bahagaritswe


Abanyamakuru bari babukereye bategereje kumenya umwanzuro ku bibazo bya Rayon Sports


Mu minsi mike Rayon Sports iraza kuba ifite ubuyobozi bushya

REBA IKIGANIRO MINISIPORO NA RGB BAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND