Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] na DJ Marnaud mu nzira ibaganisha ku mugabane w’u Burayi aho bazahurira mu gitaramo.
Bruce Melodie witegura gushyira hanze umuzingo mushya
uzaba uriho indirimbo 16 zirimo Soweto, Colorful Generation na Narinziko
Nzagaruka.
Aritegura kwerekeza mu bitaramo ku mugabane w’u Burayi
harimo icyo azahuriramo na Element kizabera mu Bwongereza.
Hakaza kandi ‘One Love Africa Music’ iserukiramuco azataramiramo
mu ntangiriro za Nyakanga mu Bubiligi.
Kuri ubu hakaba hiyongereyeho ikindi azahuriramo na DJ
Marnaud ku mugoroba wo ku wa 06 Nyakanga 2024 mu Bubiligi.
Kwinjira muri ibi birori bikazaba ari amafaranga asaga ibihumbi
42 Frw ahasanzwe naho mu myanya yisumbuye arenga ibihumbi 56Frw.
TANGA IGITECYEREZO