RFL
Kigali

Bruce Melodie yahagaritse umuziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/04/2019 8:36
1


Umunyamuziki Itahiwacu Bruce Melodie [Bruce Melodie] yamaze gutangaza ko yahagaritse kuririmba. Mu mashusho yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yavuze ko ari icyemezo yafashe ku mpamvu zitamuturutseho.



Bruce Melodie ni we muhanzi wegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa rya Salax Awards, byatanzwe mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019. Yatwaye igihembo cya Best Artist, Best Male Artist na Best R&B Artist.

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Bruce Melodie, nawe yivugira ko ari inkuru ibabaje. Yagize ati “ Ni Bruce Melodie mbafitiye inkuru ibabaje uyu munsi. Mbafitiye inkuru ibabaje uyu munsi ariko nyine sinjye ugenga ibihe. Bibaye ngombwa ko nyine ku bwi’impamvu zitanturutse ko mpagarika ibintu byo kuririmba."

Bruce Melodie yatangaje ko yahagaritse umuziki, yibutswa ko abivuze ku munsi wo kubeshya

Mu masaha atatu gusa, Bruce Melodie yari amaze kwakirizwa ibitekerezo 143. Umunyamakuru Anita Pendo wa RBA yamubwiye ko ibyo avuga atari byo, ati ‘Hoshi twakuvumbuye’. Passy Kizito yamwibukije ko uyu munsi tariki 01 Mata  ari umunsi wahariwe kubeshya, amwibutsa ko bafitanye gahunda muri studio kuya 02 Mata 2019. Ati ‘Umunsi wo kubeshya ejo duhurire muri studio musaza.’

Made Beats uharawe cyane mu gutanganyiriza muzika abahanzi, yagize ati ‘Reka reka ! Mbega umwanda. Ibyo bintu ntabwo ari byo man. Ntusezere mu muziki’. Uwitwa Gisaanacletathur yamubwiye ko atareka umuziki ngo cyereka apfuye.Ariko kandi ngo nubwo yapfa bamurogesha ‘kubikunda’. Abandi bagiye bandika bagaragaza ko Bruce Melodie aramutse aretse umuziki byaba bibabaje.Abandi bakamubwira ko bazirikana ko tariki 01 Mata ari umunsi wo kubeshya. 

Yabwiwe ko atareka umuziki cyereka apfuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cla5 years ago
    Umunsi wo kubeshya





Inyarwanda BACKGROUND