RFL
Kigali

Bruce Melodie yahuje imbaraga na Fik Fameica uri mu bagezweho muri Uganda bakora indirimbo bise 'Appetit' -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/01/2019 18:00
0


Bruce Melodie wamamaye cyane nk'umuhanga mu ijwi ari naryo ryamuzaniye abafana benshi kuri ubu yakoranye indirimbo na Fik Fameica umugande uri mu bagezweho muri muzika y'i Bugande. Indirimbo aba bahanzi bakoranye yitwa 'Appetit'.



Bruce Melody ahamya ko iyi ndirimbo nshya yakoranye na Fik Fameica atari bo bagize uruhare mu kuba yajya hanze. Avuga ko bamaze igihe bayikoze, gusa akaba yatunguwe no kumva ko hari aho bari kuyicuranga nyamara we atarigeze ayishyira hanze. Icyakora ahamya ko uko byagenda kose ubu bagiye kuyitaho bakayamamaza kandi yizeye ko abakunzi ba muzika bazayikunda kuko ari indirimbo nziza.

Bruce Melody

Bruce Melody

Bruce Melody

Fik Fameica

Bruce Melodie aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko kuri ubu bagiye kuyifatira amashusho ku buryo abakunzi babo bazabasha kubona umusaruro w'umushinga batangije. Bruce Melodie ni u bwa kabiri akoranye indirimbo n'umuhanzi wo muri Uganda cyane ko yakoranye indirimbo Embeera Zo na Sheebah Karungi indirimbo mu minsi ishize yari mu zikunzwe mu gihugu cy'Ubugande ndetse no mu Rwanda.

Nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga iyi ndirimbo nshya aba bahanzi bashyize hanze batangiye kuyikoraho umwaka ushize ubwo Fik Fameica yazaga mu Rwanda mu gitaramo bagombaga gukorana kikaza gupfa ku munota wa nyuma kubera imitegurire mibi y'abari bagiteguye. Fik Fameica ni ubwa mbere akoranye indirimbo n'umuhanzi w'umunyarwanda. Iyi ndirimbo yabo yakorewe muri Ida Record.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'APPETIT' YA BRUCE MELODIE NA FIK FAMEICA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND