RFL
Kigali

Bruce Melody agiye kujyanwa mu nkiko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/02/2019 20:27
3


Itahiwacu Bruce Melody umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse akaba anaherutse kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya munani, amakuru mashya ari kumuvugwaho ni uko agiye kujyanwa mu nkiko.



Bruce Melody yagombaga gutaramira mu gihugu cy'Uburundi tariki 25 na 28 Ukuboza 2018, gusa ntiyabasha kujyayo kuko yavugaga ko bitewe n'impamvu zitamuturutseho. Mu butumwa yageneye abakunzi be mu kubiseguraho uyu muhanzi yaragize ati" Mbanje kubasuhuza nitwa Bruce Melody ubu butumwa bugenewe abantu bose bari i Burundi bari bantegereje mu bitaramo nari mpafite...impamvu ni ukubasaba imbabazi ntabwo byabashije gukunda ko tubikora ku bw'impamvu zitanturutseho zitanaturutse ku badufashije gutegura..."

Uyu muhanzi yakomeje yumvikanisha ko ababajwe cyane no kutajya gutaramira i Burundi icyakora asaba abafana ko babishoboye bazamuha undi mwanya akabataramira. Nyuma yo kutajya muri ibi bitaramo uyu muhanzi yagombaga gusubiza amafaranga yahawe mbere y'uko atumirwa muri iki gitaramo. Amakuru aturuka i Burundi mu bateguye iki gitaramo avuga ko yari yarahawe 6,000,000FBU angana na 2,000,000Frw.

Bruce Melody

Bruce Melody agiye kugezwa mu nkiko

Usibye aya mafaranga hari andi yari yatanzweho byose yagombaga kumvikana n'abari bamutumiye muri iki gitaramo uburyo bwo kuyishyura gusa ibiganiro byagiye bipfa nk'uko amakuru ava mu bari bateguye igitaramo abivuga. Nyuma yuko ibiganiro bigenze nabi abari bateguye iki gitaramo bamaze gutanga ikirego mu nkiko z'u Rwanda ndetse mu minsi ya vuba biteganyijwe ko uyu muhanzi agezwa mu nkiko.

Ku ruhande rw'abatumiye Bruce Melody babwiye Inyarwanda.com ko uyu muhanzi yagiye agaragaza ubushake buke bwo kugirana nabo ibiganiro mu rwego rwo kuba yakwishyura amafaranga yahawe nka (Avance) ari nayo mpamvu bahisemo kuba bamujyana mu nkiko ndetse n'ikirego cyamaze gutangwa mu nkiko z'u Rwanda. Aha bakaba babwiye umunyamakuru ko uburyo bizeye inkiko z'u Rwanda zizabarenganura uyu muhanzi akaba yakwishyura aya mafaranga.

Uyu waganiriye na Inyarwanda.com akaba umwe mu bagize Guerra Plaza (Kompanyi yagombaga gutegura ibi bitaramo) yadutangarije ko uyu muhanzi yakunze kubabwira ko azabishyura naramuka abonye ibitaramo akoreramo amafaranga, bityo kutabyizera n'uburyo batumvikanagamo neza bikaza gutuma bahitamo kwitabaza inkiko ngo zibakiranure.

Ku ruhande rwa Bruce Melody umwe mu bajyanama be waganiriye na Inyarwanda.com yadutangarije ko ku bwabo bafite gahunda yo kwishyura ayo mafaranga ariko bagishakisha uburyo bwo kuyishyura. Uyu wavuganye na Inyarwanda utashakaga kuvuga byinshi kuri iki kibazo yabwiye umunyamakuru ko  bari gushaka uko bakwishyura ariko yirinda kuvuga igihe cyangwa umubare w'amafaranga bazishyura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuntu 5 years ago
    Uyu musore arikwangiza izina rye gacye gacye , ntabajyanama afite, Burigihe usanga ari gushwana nabantu . Ingero : Ama G the Black , Abo bategura ibitaramo , wamuzungu bakoranye indirimbo , akamuhemukira , afite itangazamakuru niryo rimusigayeho . Muri iyi minsi ntakigenda cya Bruce Melody
  • nimubona privat5 years ago
    nabah utwabo kuko ntagikogw yakoze
  • ndahimana feredinand5 years ago
    Burucemerody nakurikiranwe nubutabera kokoguhemuka sibyiza munyarwanda.





Inyarwanda BACKGROUND