RFL
Kigali

Bruce Melody, Charly na Nina na Riderman bongewe mu gitaramo cyo Kwita izina cyatumiwemo Ne-Yo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/08/2019 11:38
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019 ni bwo habaye ikiganiro n'abanyamakuru kijyanye n’igitaramo cyo Kwita Izina cyatumiwemo Ne-Yo. Muri iki kiganiro hatangajwe abahanzi biyongereye ku bari baratangajwe bazitabira iki gitaramo kizaba tariki 7 Nzeli 2019. Aha ariko hanatangarijwe ko hiyongereyemo n’aba Djs bo muri Dream Team Djs.



Muri iki kiganiro n'abanyamakuru cyabereye muri Kigali Arena ahazabera iki gitaramo n’ubusanzwe hatangazwaga aho imyiteguro y’iki gitaramo igeze ndetse n’imigendekere nyiri izina yacyo. Kwita Izina ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ngarukamwaka ibera mu Rwanda. Uw’uyu mwaka uzaba tariki 06 Nzeri 2019 mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Uyu muhango uzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye bizanita amazina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka, muri bo hakaba harimo Tony Adams wakiniye Arsenal FC, Louis Van Gaal watoje amakipe atandukanye arimo Manchester United, Bayern Munich, Ajax Amsterdam, FC Barcelona n’ikipe y’igihugu y’u Buholandi.

MeddyAba bahanzi biyongereye kuri Meddy na Ne-Yo

Hazaba hari kandi umubyinnyi w’Umunyarwandakazi wamamaye ku ruhando mpuzamahanga, Sherri Silver, icyamamare mu njyana ya R&B Ne-Yo na Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy. Hamaze kwiyongeraho abandi bahanzi nka Riderman, Charly na Nina ndetse na Bruce Melody. Uretse kwita amazina aba bahanzi bazanataramira abanyarwanda n’abashyitsi bazaba bari mu gihugu mu gitaramo kizaba tariki 07 Nzeli 2019.

Kwinjira mu gitaramo gusa mu myanya y’icyubahiro ni amafaranga ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahiro, n’ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi bitatu (3000frw) ku banyeshuri ndetse kuri ubu amatike akaba yaratangiye no kugurishwa aho wayasanga kuri RDB,Chomad ndetse no kuri Kigali Arena ahazabera iki gitaramo.


Hatangajwe abandi bahanzi bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Ne-Yo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND