RFL
Kigali

Bruce Melody uri kubarizwa i Burayi yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri mbere y'uko agaruka i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2019 7:58
0


Mu minsi ishize nibwo Bruce Melody yahagurutse mu Rwanda yerekeza ku mugabane w’Uburayi aho yari afite ibitaramo bibiri, uyu muhanzi wahereye mu Bubiligi yaje gusoreza ibitaramo bye mu Bufaransa. Mbere y'uko ahaguruka i Paris agaruka i Kigali Bruce Melody yabyaje umusaruro urugendo rwe apfunyikira impano abakunzi be.



Bruce Melody yatangiye ibitaramo bye tariki 9 Werurwe 2019 iki gihe akaba yarataramiye mu Bubiligi aho yafatanyije na Dj Marnaud ndetse na Princess Flor. Nyuma y’iki gitaramo cyanitabiriwe cyane Bruce Melody yahise yerekeza mu Bufaransa aho yataramiye ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019 aho yabonye abafana batari bake mu gitaramo yahuriyemo na Makanyaga Abdoul.

REBA UBURYO BRUCE MELODY YITWAYE MU BUFARANSA AHARIABAFANABATARI BAKE

Nyuma y’iki gitaramo cyabereye mu Bufaransa Bruce Melody udafite iminsi myinshi ku mugabane w’Uburayi yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri dore ko yahise atangira gufata amashusho y’indirimbo ye nshya na cyane ko agomba kuva i Burayi mu minsi mike icyakora akaba agomba kugaruka anayirangije. Amashusho y’iyi ndirimbo ye atigeze yifuza gutangaza izina yafashwe ndetse akazanatunganywa n’umwe mu basore b’abanyarwanda bakorera amashusho abahanzi utuye mu Bufaransa uzwi nka Julien. Byitezwe ko Bruce Melody agomba kuva i Burayi mu ntangiriro z’iki cyumweru twatangiye.

Bruce MelodyBruce MelodyBruce Melody yataramiye mu Bufaransa mu gitaramo cyari cyitabiriwe cyane

Bruce Melody

Nyuma y'igitaramo, Bruce Melody yafashe amashusho y'indirimbo yitegura gushyira hanze...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND