RFL
Kigali

Bruno Simbavimbere wari uyoboye ihuriro ry’abanyamuziki i Burundi yitabye Imana nyuma yo gutemagurwa n'abataramenyekana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2019 22:06
0


Bruno Simbavimbere benshi bazi nka Member yitabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki 1 Gashyantare 2019 nyuma y’imisi arwariye mu cyumba cy’indembe mu bitaro byitiriwe umwami Khaled mu Kamenge. Aho yari amaze igihe avurizwa ibikomere by’abamuteraguye ibyuma bataramenyekana.



Mu minsi ishize nibwo uyu mugabo ufatwa nk’impirimbanyi ya muzika y’Uburundi muri iyi minsi yatemaguwe n'abantu bataramenyekana ahita ajyanwa mu bitaro aho yanaguye atarabasha gukira ibi bikomere. Ni inkuru mbi yaciye igikuba mu bakunzi ba muzika i Burundi bababajwe bikomeye n’urupfu rwa nyakwigendera.

Inkuru y’urupfu rwa Bruno Simbavimbere yababaje bikomeye abanyamuziki b’i Burundi banabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga. SAT B yagize ati "Abeza ntibaramba ku Isi, ruhukira mu mahoro muyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamuziki mu Burundi. Uruhare rwawe mu kubaka umuziki w’Uburundi ntiruzibagirana. Urigendeye nitwe dutahiwe.”

Burundi

Nyakwigendera yishwe ateraguwe ibyuma

Usibye uyu ariko abandi bahanzi barimo Masterland umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’Uburundi nawe yagize ati "Ruhukira mu mahoro perezida”, T Max wamamaye cyane mu Rwanda kubera gukorana n'abahanzi ba hano imbere mu gihugu nawe yagize ati "MA Production tubabajwe no kubagezaho inkuru mbi y’urupfu rwa Bruno Simbavimbere wamenyekanye nka Member, twihanganishije umuryango we. Imana imwakire mu bwami bwayo.” Ni abahanzi benshi yewe n'abandi batari bacye bafite aho bahuriye na muzika bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mugabo wari impirimbanyi y’umuziki w’I Burundi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND