RFL
Kigali

BUGESERA: Akarima k'igikoni kahinzwe n'abahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 kareze, imboga zirashishe -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/01/2019 10:04
1


Abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 bayobowe na Miss Iradukunda Liliane bahurije ku mushinga umwe wo kurwanya imirire mibi bigisha abanyarwanda uko barya indyo yuzuye bityo aho bageze basura, bagafasha abaturage kubaka uturima tw'igikoni. Kuri ubu akarima k'igikoni bahinze mu Bugesera kareze.



Hari mu kwezi kwa Kanama 2018 ubwo abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss rwanda 2018 basuraga abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba mu mudugudu 'Impinganzima'. Icyo gihe  aba bakobwa baganirije ababyeyi baba muri uyu mudugudu uburyo barya indyo yuzuye bityo bafatanyije n'urundi rubyiruko rwo mu karere ka Bugesera aba bakobwa bahinga akarima k'igikoni k'cykitegererezo.

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2019 ubwo abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 basuraga aba babyeyi mu karere ka Bugesera basuye aho bagenzi babo bahinze akarima k'igikoni. Mu kugasura abantu bishimiye bikomeye uburyo imboga zatewe na ba nyampinga zeze ndetse zishishe ku buryo ziri kwifashishwa n'aba babyeyi babarizwa muri uyu mudugudu.

Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 ubwo basuraga aba babyeyi basangiye nabo babashyikiriza bimwe mu byo bari babashyiriye nk'imfashanyo. Bibukije aba babyeyi ko n'ubwo basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi batagomba kwiheba kuko bo nk'abana babo bahari kandi batazasiba kubaba hafi.

Miss Rwanda
Akarima k'igikoni abakobwa bahatanaga muri Miss Rwanda 2018 bahinze muri uyu mudugudu

Miss RwandaMiss Rwanda

Bahavuye bateye imboga...

Miss Rwanda

Ubu imboga zareze aba babyeyi ngo batangiye kuzirya....







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyambaze eric5 years ago
    Nibyiza cyane guhagararira abandi ubigishagukora





Inyarwanda BACKGROUND