RFL
Kigali

BUJUMBURA: Twasuye Sat B agaruka ku mukobwa bivugwa ko babana mu nzu, indirimbo yakoranye na Meddy n'umwiryane afitanye n'abamufashaga-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/02/2019 9:14
2


Sat B umwe mu bahanzi bamaze gushinga imizi mu muziki w'i Burundi, yasuwe mu rugo iwe na Inyarwanda.com tugirana ikiganiro kirambuye agaruka ku muhanzikazi bivugwa ko babana mu nzu, anatangaza ko indirimbo ye na Meddy itakorewe muri Wasafi yewe anagaruka ku nkuru zo gutandukana n'abamufashaga.



Sat B atuye hafi n'ikiyaga cya Tanganyika aho akodesha inzu y'amafaranga y'Amarundi 1,000,000 angana hafi na 300,000 Frw. Ni umwe mu bahanzi b'abarundi babaye mu Rwanda cyane ko yinjiye mu Rwanda muri 2015 kugeza muri 2017 ubwo yasubiraga mu Burundi.  Ahamya ko byinshi mu byo yigiye mu Rwanda biri mu bimufasha cyane mu gukora muzika ye neza na cyane ubu agaragaza kuzamura urwego mu muziki we.

Sat B yemereye Inyarwanda.com ko afite umukunzi mushya witwa Belle Nice umukobwa w'umuhanzikazi i Burundi basigaye bakundana ndetse binavugwa ko banabana yewe n'igihe Inyarwanda.com twasuraga uyu muhanzi twahasanze uyu mukunzi we n'ubwo we yatangarije umunyamakuru ko batabana.

Sat B

Sat B na Meddy ngo bakoranye indirimbo ariko ntiyakorewe muri WASAFI nk'uko byakunze kuvugwa

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe i Burundi yatangarije Inyarwanda.com ko afite abana babiri bahuje umubyeyi. Yijeje abanyarwanda n'abakunzi be ko indirimbo ye na Meddy igomba kujya hanze mu minsi ya vuba. Sat B yatangaje ko iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yarangiye ndetse bategereje gufata amashusho yayo cyane ko bateganya kuyakorana na Meddy Saleh dore ko mu biganiro agirana na Meddy muri iyi minsi bagomba guhurira mu Rwanda. Ariko kandi iyi ndirimbo ngo ntabwo yakorewe muri Wasafi nk'uko byakunze kuvugwa.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SAT B UBWO TWAMUSURAGA IWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karugwiza5 years ago
    Ariko nta nkumi yigaya koko urumva ukuntu yishyongora kuri meddy ngo niwe wamwingize ko bakorana koko? Ari uwuhe koko??? Ntamuhanzi urimo rwose harya aririmba iyihe ndirimbo?
  • Kamanzi5 years ago
    Ko ako kagabo ko kiyemeye cyaneee ntazi senderi?? Ubwo ariwe na senderi ninde mu star?? Iyi niyo mpamvu abahanzi badatera imbere.





Inyarwanda BACKGROUND