RFL
Kigali

Bull Dogg arataramira abasohokera muri Bauhaus Club Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/08/2019 15:36
0


Umuraperi Ndayishimiye Malik wamamye mu muziki nka Bull Dogg yatumiwe gutaramira abasohokera mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club Nyamirambo, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019.



Bull Dogg aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “In the name of the Game” yaje isanganira izindi ndirimbo yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye zakunzwe mu buryo bukomeye nka “Nk’umusaza”, “Kaza roho”, “Ingingo z’igenzi” n’izindi.

Agiye gutaramira muri Bauhaus Club Nyamirambo nyuma yo kwishimirwa bikomeye na benshi mu gitaramo giherekeza “Iwacu Muzika Festival”, cyabereye muri parking ya sitade Amahoro, kuya 17 Kanama 2019. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 1000 Frw. 

Abasohokera Bauhaus Club Nyamirambo kandi barabasha kwumva umuziki mwiza ucurangwa na Dj Lenzo uri mu bagezweho muri iki gihe. Uyu muraperi agiye gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo abisikana Naason wishimiwe cyane mu cyumweru gishize.

Bull Dogg na Dj Lenzo barasusurutsa abasohokera Bauhaus Club Nyamirambo, kuri uyu wa Gatanu

Bull Dogg amaze imyaka irenga 10 mu rugendo rw’umuziki yafatanyije n’amasomo. Yahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda, yitwara neza. Ni umwe mu bari bagize itsinda rya Tuff Gang ryaburiwe irengero. Mu gihe amaze yaririmbye mu birori no mu bitaramo bikomeye ahacana mucyo.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Bauhaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IN THE NAME OF THE GAME' YA BULL DOGG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND