RFL
Kigali

Bull Dogg n’abandi batumiwe mu gitaramo cyateguwe na TECNO Mobile

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2019 14:02
0


Ikigo gikora kinacuruza Telephone zigezweho TECNO Mobile cyateguye ibitaramo bizenguruka uturere tw’u Rwanda mu rwego rwo kubasangisha telephone ya Spark3 yashyizwe ku isoko mu minsi ishize.



Ibitaramo bizatangira kuri uyu wa 10 Kanama 2019 mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba. Mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ibi bitaramo bizaba kuya 24 Kanama 2019. Ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali, ibi bitaramo biteganyijwe kuya 30 Kanama 2019.

I Rubavu abahanzi bazaririmba ni umuraperi Bull Dogg, abatsinze irushanwa rya Spark Your Talent Mbanda John [watwaye irushanwa], Cyusa na Umutoni Olivia. Iki gitaramo kandi cyanatumiwemo umunyarwenya Zaba Missedcall ndetse n’umushyushyarugamba Dj Phil Peter.

Bull Dogg yari aherutse kuririmba mu bitaramo bya “Iwacu Muzika Festival” yishimiwemo bikomeye.

Ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, mu bihe bitandukanye yashyize hanze indirimbo zakunzwe nka “Cout d’etat”, “Jalousie” n’izindi kugera kuri “Pay attention” aherutse gushyira hanze.

Niyonkuru Yves Ushinzwe itangazamakuru muri TECNO Mobile, yatangarije INYARWANDA, ko bateguye ibi bitaramo by’uruhererekane kugira ngo barusheho kumenyekanisha telefoni ya Spark3 bashyize ku isoko mu mezi make ashize.

Yagize ati “Ni ukugira ngo twegere abari mu Ntara tubashyire Spark3 ku giciro kiri hasi ndetse tunabereke abegukanye irushanwa rya Spark YourTalent.”

Yavuze ko ibi bitaramo bizajya bitangira saa munani z’amanywa aho kwinjira ari ubuntu. Anavuga ko telefoni ya Spark 3 izaba igura 89,000 Frw mu gihe isanzwe igura 98,000 Frw.

TECNO Mobile yateguye igitaramo yatumiyemo Bull Dogg n'abandi

Uyu muraperi aherutse kuririmba mu bitaramo bya "Iwacu Muzika Festival" aho yishimiwe mu buryo bukomeye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "PAY ATTENTION" YA BULL DOGG







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND